issa
Amerika igiye gushyira akaboko mu ntambara ya Ukraine n’Uburusiya

Jul 14, 2025 - 18:38
 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeje gahunda yo guha Ukraine ibikoresho bya gisirikare bihanitse

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko igihugu cye kigiye guha Ukraine ibikoresho bihanitse bya gisirikare, ibi akaba yabivugiye imbere y’abanyamakuru ku mugoroba wo ku Cyumweru, mbere y’inama ye n’Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, muri Washington, D.C. 

Avugira ku kibuga cy’indege hafi ya Air Force One, Trump yatangaje ko hateganywa inkunga ikomeye y’ubwirinzi ku gihugu cya Ukraine. Yagize ati: “Tugiye kubohereza ibikoresho bitandukanye bya gisirikare bigezweho cyane.”

Yanongeyeho ko abazahabwa iyo nkunga bazishyura Leta Zunze Ubumwe za Amerika amafaranga yose azakoreshwa. Ati: “Bagiye kutwishyura 100%.” Ariko ntiyigeze asobanura neza niba ayo magambo yavugaga yerekezaga kuri Ukraine, ku Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ku banyamuryango ba NATO, cyangwa se byose byombi, nk’uko BBC yabitangaje.

Nubwo Trump yanze gutanga ibisobanuro ku bwinshi bw’ibikoresho bizatangwa, yemeje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izaha Ukraine Patriot missile systems, ibikoresho byo kurinda ikirere Ukraine yagiye isaba inshuro nyinshi.

Yagize ati: “Tugiye kuboherereza za Patriots, kuko bazikeneye byihutirwa.”

Iri hinduka mu buryo Amerika ishyigikiye Ukraine rije mu gihe Trump agaragaza uburakari bukomeje kwiyongera kuri Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, cyane cyane kubera ibitero bya gisirikare bya Moscow bikomeje.

Trump yagize ati: “Putin yatunguye abantu benshi. Avuga amagambo meza ku manywa, nijoro agatera ibisasu hose. Rero, harimo ikibazo gikomeye. Simbyishimiye.”

Jul 14, 2025 - 18:39