Inama ya 12 ya JPC isize u Rwanda na Uganda biyemeje ubufatanye bufatika
Kuri uyu wa 22 Mata 2026, i Kampala muri Uganda, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Dr. Usta Kaitesi, afatanyije na John Mulumba, basoje ku mugaragaro inama ya 12 ya Komisiyo ihoraho ihuriweho (Joint Permanent Commission – JPC) hagati y’u Rwanda na Uganda.
Iyi nama igamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, isanzwe ifatwa nk’urubuga rukomeye rwo kuganiriraho no gukemura ibibazo bihuriweho hagamijwe iterambere rirambye.
Mu ijambo rye, Dr. Usta Kaitesi Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y'ububanyi n'amahanga yashimangiye akamaro ka JPC mu guteza imbere ubufatanye bushingiye ku musaruro ugaragara hagati y’u Rwanda na Uganda. Yavuze ko ari ingenzi ko ibyemezo bifatirwa muri iyi nama bishyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse kandi bufatika.
Yagaragaje kandi ko gushyira mu bikorwa ayo masezerano ari byo bizafasha gutanga umusaruro ugaragara ugirira akamaro abaturage b’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, ubuhahirane n’iterambere ry’imibereho myiza.
Inama ya JPC ikomeje kuba inkingi ikomeye mu guteza imbere umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Uganda, by’umwihariko mu gukemura ibibazo no kubyaza umusaruro amahirwe ari mu karere.

Kinyarwanda
English
Swahili









