Ubutumwa bwa Kimenyi Yves bwafashwe nko kwibasira Rayon Sports
Uwahoze ari umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi), Kimenyi Yves, yashyize hanze ubutumwa busa nk’ubwibasira Rayon Sports iheruka kurekura abakinnyi bamaze kumenyerana ikagura abandi bashya.
Ikipe ya Rayon Sports niyo yihariye amakuru hano mu Rwanda nyuma yo kuba ikomeje gusinyisha abakinnyi batandukanye ariko ikanarekura abandi. Ba myugariro batatu barimo Yousou Diagne, Emery Bayisenge ndetse na Ramazani Tchimanga ni bamwe mu bakomeje guteza impaka mu banyamupira nyuma yo kutongera amasezerano muri iyi kipe.
Ni muri urwo rwego mu ijoro ryacyeye tariki 10 Kamena 20, Kimenyi Yves, yifashishije urubuga rwe rwa Instagaram, ashyira hanze ubutumwa agaragaza ko amakipe hano mu Rwanda yirengagiza ibyo amakipe yateye imbere akora.
Yagize ati “ Ariko Amakipe yo mu Rwanda arasekeje cyane ni gute urekure abakinnyi bamaze kumenya Sisitem y’ikipe warangiza ukareka kubaha amasezerano mashya, maze ukajya gushaka abandi bashya bakaza gutangira wamushinga mwavuze ko mushaka kugeraho umwaka ushize?”
Yakomeje agira ati “ Ko abenshi muvuga ko mureba imikino y’ahandi badusize, sinari nabona buri mwaka bagura abakinnyi bashya barenga 5 ariko inaha mbona amakipe agura abakinnyi barenga 10 buri mwaka. Ni njye utazi iby’umupira w’amaguru cyangwa n’umupira wacu udashaka guhinduka.”
Aya magambo ya Kimenyi Yves ubona asa n’uvuga ikipe ya Rayon Sports imaze kugura abakinnyi bagera kuri batanu bashya barimo bane bakina bugarira kandi yarekuye abandi bakinaga kuri iyi myanya. Si ibyo gusa iheruka gusinyisha abakinnyi bagera kuri batandatu mu kwezi kwa mbere ariko bose yongeye gutandukana nabo nta kintu bayifashije.
Ibi Kimenyi Yves abihurizaho n’abandi basesenguzi benshi b’umupira w’amaguru bafashe ibi ubuyobozi bwa Rayon Sports buri gukora byo gusinyisha abakinnyi benshi mu buryo bwo kugira ngo bagire amafaranga menshi binjiza mu mifuka yabo.
Kugeza ubu Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi bagera kuri Batanu bashya barimo Ndayishimiye Didier, Nisingizwe Christian, Nshutinziza Didier, Charles Tchouplaou ndetse na Abdel Matumona Wakonda.

Kinyarwanda
English
Swahili








