Indimi z'umwuka abarokore bavuga ni impimbano-Minisitri Bizimana Jean Damascene

Mar 4, 2025 - 12:34
 0

Minisitiri wa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Bizimana Jean Damascene yagaragaje ko ururimi rw'ikinyarwanda ruhuza Abanyarwanda, avuga ko indimi abarokore bita iz'umwuka wera ziba zidasobanutse kuko buri wese atazumva.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko abavuga izo ndimi ziba zidasobanutse kuko uwo begeranye adashobora kuzumva cyangwa ngo azisobanure, agaragaza ko ururimi rw'ikinyarwanda rwumvwa na buri wese uruzi kandi ruhuza abaruvuga.

Yagize ati “Abarokore hari igihe bajya bagira imyuka ibavugiramo mu ndimi. Izo ndimi iyo barimo bazivuga baba bazihimbye ntaziba zihari izo ndimi iyo barimo bazivuga nta numwe wumva icyo undi arimo avuga murumva ntacyo biba bimaze kuko ntawumva icyo undi avuga ariko Ikinyarwanda ukivuze wese undi aracyumva.”

Ibi ariko Minisitiri Bizimana ntabihurizaho na bamwe mu buzura umwuka, kuko bo bavuga ko ari ubwiru bw'Imana ikoresha ibatuma ku bo ishaka guha ubutumwa kandi uwahawe ubwo butumwa abugeza kuwo bugenewe

Bakomeza bavuga ko kuzura umwuka atari impano igirwa na buri wese, kandi ari ibintu byizana bitagirwa na buri wese

Kwizera ati “Iyo nsenga Mwuka Wera akanyuzura nisanga navuze mu ndimi kandi ni ibintu byizana ntabwo babihatiriza, yewe nta nubwo ari impano igirwa na buri wese kuko hari abahanura ariko batavuga mu ndimi, hari n’ababa bafite izo mpano zose biterwa n’ibyo Imana iba yahaye umuntu.”

Yakomeje agira ati “Kwiyegurira Imana no kuyiha ibyange byose nkemera kwigomwa ibinezeza bijyanye n’irari ry’umubiri wanjye nkakurikira inzira zayo ni byo byatumye ingira inshuti ikampa izo mpano zose.”

Ibi kandi by'Abahanuzi byigeze kugarukwaho na nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, aho yavugaga ku bantu baje kumuhanurira akababwira ko Imana nishaka kumuha ubutumwa izabumwihera itabunyujije ku bandi.

Mar 4, 2025 - 13:09

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.