Abantu 500 baketsweho kwiba amafaranga y’Imirenge SACCO, hagaruzwa miliyari 2,2 Frw
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko abantu 500 baketsweho uruhare mu bujura bwakozwe mu Mirenge SACCO irenga 238, abishyuye ibihombo bateje bakaba bake kuko babarirwa mu 150 gusa mu gihe harimo n’ababuriwe irengero.
Abantu 500 baketsweho kwiba amafaranga y’Imirenge SACCO, hagaruzwa miliyari 2,2 Frw
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko abantu 500 baketsweho uruhare mu bujura bwakozwe mu Mirenge SACCO irenga 238, abishyuye ibihombo bateje bakaba bake kuko babarirwa mu 150 gusa mu gihe harimo n’ababuriwe irengero.
Ibi byagarutsweho kuwa Kabari 8 Nyakanga 2025, ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yagezaga ku Nteko Rusange Umutwe w’Abadepite ibisobanuro ku mikorere y’Imirenge SACCO.
Kimwe mu bibazo Abadepite bagejeje kuri Minisitiri Murangwa harimo iby’ubujura bw’amafaranga y’imirnge SACCO bwakozwe n’abari abayobozi bazo ku buryo zimwe byanabanje kuzigiraho ingaruka zikomeye mu mikorere yazo.
Minisitiri Murangwa yavuze ko SACCO ya Jabana yahombye hafi miliyoni 430 Frw bigizwemo uruhare n’imikorere mibi y’abari abayobozi bayo, SACCO ya Mugunga mu Karere ka Gakenke mu 2015 yibwe n’abakozi bayo miliyoni 67 Frw ndetse yose ntiyabashije kugaruzwa.
Isoko SACCO yo muri Gasabo yibwe miliyoni 80 Frw n’uwari umuyobozi wayo watorokeye hanze y’igihugu, miliyoni 20 Frw yibwe muri SACCO ya Butare, na ho SACCO ya Bweyeye hibwe miliyoni 24 Frw zo mu Karere ka Rusizi.
Ati “Ingero ni nyinshi, icyo twavuga ni uko kubera imikorere itanoze cyane cyane kubera gukoresha impapuro tutarashyiraho sisiteme y’ikoranabuhanga, SACCO zose zakoreshaga impapuro bigatuma ubugenzuzi budakorwa neza bitewe n’intege nke mu bugenzuzi bw’imbere no kubura ubunyangamugayo muri SACCO zimwe na zimwe.”
Kuva Imirenge SACCO yatangira gukora mu 2008, izigera kuri 238 zahuye n’ubujura mu bihe bitandukanye bukozwe n’abari abakozi bazo, abayobozi ndetse hamwe na hamwe bigakorwa ku bufatanye n’abanyamuryango bazo.
Ati “Muri izo SACCO, 19 zari zananiwe gusubiza ubwizigame bw’abanyamuryango, amafaranga yari agenewe abagenerwabikorwa ba VUP ndetse n’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza yishyuwe n’abanyamuryango binyuze kuri konti ya RSSB muri izi SACCO, zahawe inkunga nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo mu 2021, zihabwa inkunga y’inguzanyo kugira ngo bashobore gukomeza imirimo neza.”
Yasobanuye ko izindi SACCO zagiye zihabwa inguzanyo zikomeze ibikorwa byazo zabashije kwishyura mu gihe izindi zikiri kuyishyura.
Minisitiri Murangwa yanavuze ko abagize uruhare mu kwiba SACCO zitandukanye bagiye bakurikiranwa, bamwe barishyura abandi bakurikiranwa mu nkiko baranafungwa.
Ati “Hari n’abagiye bakatirwa n’inkiko ariko SACCO ntizibashe kugaruza amafaranga zibwe kuko SACCO zasangaga nta mitungo ibabaruyeho. Mu bantu bagera kuri 500 bakekwaho kuba baragize uruhare mu bujura, abagera ku 153 ni bo babashije kwishyura amafaranga bibye na ho abandi bishyura igice cyangwa ntibishyure na make.”
Muri aba kandi harimo 103 batorotse ubutabera, ubu hakaba hatazwi aho baherereye ngo bakurikiranwe kuri ibi byaha.
Ati “Ibibazo by’ubujura muri SACCO byagaragaye ahanini ku mirenge SACCO yakoreshaga ibitabo n’amafishi. Ubu ikoranabuhanga rizadufasha kugabanya cyane iyi mikorere mibi.”
Yashimangiye ko imirenge SACCO yagize ibibazo byo gukomeza gukora yahawe amafaranga binyuze muri Banki Nkuru y’u Rwanda kugira ngo abanyamuryango badahomba amafaranga yabo.
SACCO ya Kimironko yahawe miliyoni 280 Frw, iya Jabana yahawe 217 Frw ndetse ubu ngo zarayishyuye.
Muri SACCO ya Mugunga hirukanwe abakozi babiri, banagezwa mu butabera, harimo umucungamutungo n’ushinzwe inguzanyo. Muri SACCO ya Kimirongo, Perezida n’umucungamutungo batorotse ubutabera.
Murangwa ati “Ahandi iyo bigaragaye ko babigizemo uruhare bose bashyikirizwa ubutabera bakishyuzwa. Hari abagiye bahabwa ibihano birimo nko gufatira imitungo yabo abandi itezwa cyamunara ngo bishyure ibihombo bateje SACCO.”
Mu 2019 hashyizweho itsinda rishinzwe gukurikirana abantu bambuye imirenge SACCO, bifasha kugaruza “miliyari 2,2 Frw ndetse n’ibibazo byari mu nkiko birakurikiranwa, byinshi birakemuka ku buryo bwihuse.”
Ikoranabuhanga ryabaye umucunguzi
Minisitiri Murangwa yavuze ko kuva muri SACCO z’imirenge 416 zose haragejejwe ikoranabuhanga bizazamura imikorere ya kinyamwuga.
Ati “Ikoranabuhanga ryanogeje uburyo bw’ubugenzuzi bw’imbere mu kigo, uburyo bwo gutahura imbogamizi zatera ibihombo, n’ubugenzuzi bukorwa n’izindi nzego bigakorwa mu buryo bworoshye. Izi gahunda zakumiriye ubujura n’indi micungire mibi ya SACCO mu buryo bugaragara.”
Ibikorwa byo guhuriza hamwe Imirenge SACCO bigeze ku cyiciro cyo kuzihuriza ku rwego rw’Akarere.
Kugeza ubu izamaze guhurizwa hamwe ni zirindwi zirimo iya Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Gicumbi, Rubavu, Rwamagana na Nyamagabe.
Murangwa ati “Gahunda yo kuzihuza isigaje gukorwa mu turere 23. Biteganyijwe ko SACCO z’uturere 30 nizimara kujyaho hazashyirwaho Cooperative Bank ihuza izo SACCO zose 30.”
Yavuze ko mu rwego rwo kuzifasha gukoresha ikoranabuhanga mu kubitsa no kubikuza, SACCO zo ku rwego rw’Akarere zizagirana amasezerano n’ibigo by’itumanaho, na byo bikazagira konti muri SACCO aho kuzigira muri banki z’ubucuruzi.


Kinyarwanda
English
Swahili









