RDC yashinje AFC/M23 gushaka gufata Uvira
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje ingabo za AFC/M23 gushaka kwambura FARDC ibice igenzura by’umwihariko Uvira, nubwo impande zombi ziri mu biganiro i Doha muri Qatar.
Ibiganiro bya Leta ya Kinshasa na AFC/M23 byongeye gusubirana imbaraga nyuma y’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na RDC.
Ateganya ko ishyirwa mu bikorwa ryayo rizanashingira ku masezerano azasinyirwa i Doha hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23.
Minisitiri w’Ingabo n’abarwanyi bahoze ku rugamba, Guy Kabombo Muadiamvita, yavuze ko ibikorwa bya gisirikare bigikomeje muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Inyandiko y’ibyavugiwe mu nama y’Abaminisitiri yo muri RDC, yo ku wa 11 Nyakanga 2025 igaragaza ko iki gihugu gishyize imbere gushinja AFC/M23 gushaka gukomeza kwigarurira ibice biri mu maboko y’ingabo za Leta birimo na Uvira.
Iti “Muri Kivu y’Amajyepfo ibitero by’umwanzi byariyongereye mu bice byinshi, afite umugambi wo kwigarurira ibice biri mu maboko ya FARDC by’umwihariko muri Uvira.”
Mu minsi mike ishize AFC/M23 yashinje ingabo za RDC kujyana intwaro ziremereye n’ingabo nyinshi mu bice bitandukanye bagamije kugaba ibitero mu bice bituyemo abaturage birindwa na M23.
Impande zombi zishinjanya ibikorwa by’ubushotoranyi mu gihe intumwa zazo zageze i Doha agagomba gukomeza ibiganiro bishobora gusiga hasinywe amasezerano hagati ya Leta na AFC/M23.


Kinyarwanda
English
Swahili









