issa
Rutsiro: Yafunzwe agiye gusezerana mu murenge, akekwaho gutera inda umwana

Jan 30, 2026 - 19:53
 0

Umusore w’imyaka 23 wo mu Karere ka Rutsiro yafunzwe ubwo yari agiye gusezerana imbere y’amategeko mu murenge n’umukobwa w’imyaka 28, akekwaho gusambanya akanatera inda umwana w’imyaka 17.

Uyu musore yafatiwe mu Murenge wa Murunda, Akagari ka Twabugezi, kuri uyu wa 29 Mutarama 2026.

Amakuru avuga ko uyu wasambanyijwe yabaye afite imyaka 17, kuko yavutse mu Ukuboza 2006, abyara ku wa 17 Kamena 2024.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yabwiye IGIHE ko uyu musore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure ndetse akanamutera inda.

Ati “Uriya musore yafashwe kugira ngo akurkikiranweho icyaha akekwaho cyo gusambanya ndetse akanatera inda umwana wari utarageza imyaka y’ubukure. Yafashwe ubwo yari agiye gusezerana mu murenge n’undi mukobwa.”

Meya Kayitesi avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hemenyekane ukuri ku cyaha uyu musore akekwaho, asaba abaturage kwirinda ibya.

Itegeko rivuga ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Uyu musore akimara gufatwa yacumbikiwe kuri Transit Center ya Murunda, nyuma ashyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Sitasiyo ya Gihango.