issa

Gakenke: Abitwa Abahebyi bajujubya abaturage biba amatungo

Dec 23, 2025 - 09:25
 0

Abaturage batuye mu kagari ka Karambi, mu karere ka Gakenke, Barinubira insoresore zitwa abahebyi ziba amatungo zikanakora ibikorwa by'urugomo .

Abaturage batuye mu kagari ka Karambi, mu murenge wa Minazi, nibo bavuga ko ibikorwa bikorwa n'abiyise abahebyi bikomeje kubangamira abatuye muri ako kagari.

Abaturage, bavuga ko nyuma y'uko hafunzwe ikirombe bacukuragamo amabuye y'agaciro, abiganjemo urubyiruko bacukuraga amabuye y'agaciro bahise batangira kwishora mu bikorwa by'ubujura nk'uko abaturage babibwiye Radio one dukesha iyi nkuru.

Umwe mu baturage yagize ati "Muri iki cyumweru gishize bibyemo inshuro zirenga eshatu, Ejobundi bagiye ku muturage bibayo ingurube, barangije barayibaga barayitwara.

Undi muturage yagize ati" Hari ibirombe hariya bakoragamo nk'abahebyi, icyo kirombe cyarahagaze, abakijyagamo ntabwo bagikora bafatiwe ingamba.Turimo gukeka ko yaba aribo ."

 Undi nawe aragira ati "Hari abajya gucukura amatini, bavayo bakiba amatungo y'abantu bakayabaga. Nubu mu rya Kagina hariya abenshi babuze amatungo yabo kubera abahebyi."

Uretse ubujura abiyita abahebyi banashinjwa gukora ibikorwa by'urugomo no guhohotera abaturage.

Umwe  mu baturage yagize ati "Hano bararwana pe baraza bakarwana, igihe barwanye bakubita n'umuntu urimo kwigendera n'uwo bahuye nawe.

 Abaturage basaba ko abahebyi bakurikiranwa bagahanwa cyangwa ubuyobozi bukabakebura.

Umwe mu baturage yagize ati "Turasaba ko Leta y'Ubumwe niba baza bakabacyaha cyangwa bakabafunga." 

Ndangiza Kabogora Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Minazi aganira na Radio one yavuze ko ikibazo cy'abahebyi ubuyobozi bukizi kandi bwagifatiye ingamba.

 Yagize ati "kuri abo bahebyi, hari abo twafashe dufatanyije n'inama y'umutekano y'Akarere, bitewe n'abo batubwiye turabafata, hari abahunze, iyo babonye hari uwufashwe baratoroka ."

 Abaturage bashinja abiyise abahebyi kwiba amatungo bakayagurisha andi bakayabaga bakagurisha inyama zayo.

Dec 23, 2025 - 08:42