Byinshi kuri ‘de bandit’ yahindutse ‘de Jolie’
Mu Murenge wa Kagari ka Tetero mu Muhima mu Karere ka Nyarugenge, hari agace kari karahawe akabyiniriro ka de bandi kubera abajura benshi ndetse n’indaya n’abasinzi benshi bakabagamo.
Gusa iyo utembereye muri aka gace usanga imibereho y’abari bagatuyemo yarahindutse yewe n’abajura barahacitse kubera ingamba ubuyobozi bwaho bwagiye bufata.
Kuba ibikorwa by’umutekano byarakajijwe muri aka gace kitwaga de bandit, ni bimwe mu bituma n’indaya nyinshi zahagaragaraga ziri kugenda zimuka.
Bamwe mu batuye muri aka gace bavuga ko hatakitwa muri de bandit ahubwo hasigaye hitwa muri de jolie kubera ko nta ndiri y’abajura n’indaya ndetse n’ibikorwa biteza umutekano muke bikihagaragara.
Umugore witwa Uwimana Chantal yagize ati “” Ntabwo bakihita iwacu muri de bandit ubu ni muri de jolie ibyo tubiheruka kera hakiri abarara benshi ubu barahashize no kubona indaya biba bigoye.”
Undi mugabo witwa Habiyambere yemeje ko muri de bandit nta muntu wahacanaga telefone mu myaka ishize.
Yagize ati “ Ubu ni muri de jolie kubera ko mu myaka 10 mpamaze nka njye sindabona bahamburira umuntu mu gihe kera bwo utabashaga no kuba wageza amafaranga wakoreye ku munsi iwawe.”
Yakomeje avuga ko ibi byose abikesha ubuyobozi bwiza kuko aribwo bwatumye de bandit ihinduka de Jolie.
Ati “ Byose turabikesha ubuyobozi bwiza kubera ko ubona ko umutekano urahari irondo hano riba rihaca buri kanya n’abayobozi kandi bacu turabakunda kubera ko batugira inama ishuro nyinshi.”
Abazi aka gace ko muri de bandit bemeza ko kahindutse kubera ko mu myaka ishize nta munsi washiraga hadakomerekeye umuntu cyangwa ahibirwe.
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhima bukunze kwifatanya n'urubyiruko mu bikora by'umuganda
Aya mafoto yafashwe muri gahunda ya Muhima mu isura y'Ijoro aho urubyiruko rkora umuganda nomu masaha y'ijoro
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Muhima ndetse by'Umwihariko mu Kagarika Tetero ahari haherereye agace kitwaga de bandit rukunze gukora umuganda


Kinyarwanda
English
Swahili









