issa
Ingabo z’u Burundi na M23 mu mirwano ikaze muri Kivu y’Amajyepfo

Nov 26, 2025 - 11:37
 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo hadutse imirwano ikomeye ihuje Ingabo z’u Burundi n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23, imirwano yabereye mu gace ka Kasika, kari muri Groupement ya Wamuzimu, Teritwari ya Mwenga.

Amakuru aturuka mu baturage n’andi masoko atandukanye ahamya ko ingabo z’u Burundi, zisanzwe zifatanya na FARDC mu bikorwa byo kugarura umutekano arizo zonyine zitabiriye iyi mirwano yo kuri uyu wa Gatatu. Byatangajwe ko ingabo za FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bari basanzwe muri Kasika bahunze ku wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo, bagahita basiga basahuye ibice bitandukanye by’aka gace.

Uretse i Kasika haravugwa kandi ko ingabo za Leta ya RDC zanavuye mu bindi bice bikomeye birimo Kamituga ndetse no mu mujyi wa Mwenga, aho abaturage bakomeje kugaragaza impungenge ku mutekano ukomeje kuzamba.

Iyi mirwano ibaye mu gihe umutwe wa AFC/M23 mu minsi ishize wari umaze kwigarurira ibindi bice byegeranye na Kasika, harimo Kilungutwe, bigakomeza kongera umwuka w’intambara mu duce twose tugize aka gace ka Wamuzimu.