issa
Musanze:  Babiri bafatanwe litiro zisaga 1300 z’ibinyobwa byahimbwe izina rya  “Nzogejo”

Oct 9, 2025 - 11:22
 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kare tariki ya 09 Ukwakira 2025, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yamennye litiro zisaga 1300 z’ibinyobwa bitemewe bizwi ku izina rya nzogejo.

Polisi ivuga ko izi nzoga zasanzwe mu ngo ebyiri zahindutse uruganda rwazo, ndetse aya makuru akaba yatanzwe n’abaturage ko mu Mudugudu wa Gahama mu Kagari ka Gakoro mu murenge wa Gacaca, hatuye akaba ariho aba bagabo babiri, benga ibinyobwa bitemewe byitwa nzogejo.

Ubwo Polisi yabagwaga gitumo ivuga ko yahise ibafatana litiro zisanga 1300 z’ibyo binyobwa mu ngo zabo n’ isukari n’umusemburo wa Pakimaya bikoreshwa mu kubikora.

Polisi ishishikariza abaturage kwirinda kunywa ibintu bitujuje ubuzirangenge kuko bishobora kugira ingaruka z’ako kanya n’izo mu gihe kirekire. Nyuma yo kumenya ibi binyombwa bitujuje ubuzirangenge, abaturage baganirizwa ku ngaruka zabyo ndetse bagashishikarizwa kubyirinda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi yagize ati “Dushishikariza abaturage kwirinda kunywa ibinyobwa biitujuje ubuziranenge ndetse n’ababikora, bakagirwa inama yo kubireka, iyo batabiretse barafatwa n’ibyo bafatanywe bikamenwa.”

Yakomeje agira ati“K’ubufatanye n’inzego dukorana, tuzakomeza kwereka abaturage ingaruka mbi zigera ku baturage babikoresha ubwabo ndetse no ku mutekano muri rusange. Kenshi ababinywa nibo baba intandaro y’umutekano muke, urugomo n’amakimbirane mu miryango yabo.”

Yongeyeho ati “Ababinyoye baduha ubuhamya ko bica intege, umuntu ntiyongere kugira imbaraga zo gukora ibikorwa bimuteza imbere bityo ubukene bukamwugariza, bityo tugasaba abaturage kubyirinda.”

Oct 9, 2025 - 12:12