issa
Kirehe Race igiye kuba ku nshuro ya Kane yashyushye

Oct 9, 2025 - 11:21
 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira 2025, isiganwa ry'Amagare ribera mu karere ka Kirehe nibwo rizatangira. Imyiteguro y'iri siganwa yatangiye gukora muri aka Karere.

Agace ka Mbere kazatangira hakinwa ibirometero 138, aho biteganyijwe ko abagabo babigize umwuga ndetse n'abasore batarengeje imyaka 23, bazahagurukira kuri Sitade Amahoro basoreze mu karere ka Kirehe ku biro by'akarere. 

Kuri uyu munsi kandi Abagore babigize umwuga, Abangavu(Women Junior) ndetse n'Ingimbi (Men Junior) bazakora ibirometero 110 bahagurukire Nyagasambu basoreze ku karere ka Kirehe.

Umunsi wa Kabiri uzaba tariki 12 Ukwakira 2025, hazakomeza iri siganwa rya Kirehe aho biteganyijwe ko abazasiganwa bazazenguruka uduce tumwe na tumwe tw'aka karere.

Abagabo babigize umwuga, Abagore babigize umwuga ndetse n'Ingimbi, bazazenguruka kuva Ku biro by'Akarere, bajye rusumo kuri Border bace Cyunuzi bagaruke ku biro by'Akarere ka Kirehe. Uyu muhanda bazawuzenguruka inshuro 5.

Abangavu bo biteganyijwe ko bazazenguruka kuva Ku biro by'Akarere ka Kirehe berekeze kuri Hotel ya East Gate bagaruke ku biro by'Akarere. Uyu muhanda Abangavu bazawuzenguruka inshuro 11. Mu gice kijyanye n'umuvuduko kuri buri mukinnyi nabyo bizakorwa muri iri siganwa rizabera mu karere ka Kirehe. 

Abazaba bahatanira igihembo cy'umukinnyi utwara igare yihuta cyane, bazazenguruka inshuro Eshanu. Biteganyijwe ko bazava ku biro by'Akarere ka Kirehe berekeze East Gate Hotel bazasoreze ku karere n'ubundi.

Ntabwo muri iri siganwa ry'Amagare rizabera mu karere ka Kirehe, rizakina gusa n'abakoresha amagare ya Kinyamwuga ahubwo biteganyijwe ko n'abakoresha amagare azwi nka Matabalo bazarushanwa kuko aka karere ndetse n'Iburasirazuba muri Rusange bazwi cyane kuri aya magare.

Abakinnyi baheruka kwitwara neza muri Kirehe Race, barimo Muhoza Eric wegukanye agace kava Kigali kerekeza Kirehe umwaka ushize wa 2024. Muri 2023 aka gace kari kegukanwe na Munyaneza Didier. 

Ku bijyanye no kuzenguruka mu bagabo, Niyonkuru Samuel yari yitwaye neza muri 2024, Iradukunda Emmanuel yitwaye neza muri 2023 ndetse na Manizabayo Eric 'Karadiyo' witwaye neza muri 2022.

Abakoresha igare rya Matabalo nabo bazasiganwa

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Kirehe Race igiye kuba ku nshuro ya Kane yashyushye

Oct 9, 2025 - 11:21
Oct 9, 2025 - 11:34