APR FC ntizongera korohereza amakipe ku bakinnyi bakiri bato bayivamo

Apr 21, 2025 - 08:48
 0

Chairman wa APR FC, Brig.Gen Deo Rusanganwa, yatangaje ko bagiye gukomeza uburyo abakinnyi barerewe muri iyi kipe bavagamo ntihagire icyo babonaho.

Brig.Gen Deo Rusanganwa ibi yabigarutseho mu Kiganiro yagiranye na Television Rwanda ku munsi wejo hashize ku cyumweru tariki 20 Mata 2025, agaruka kuri byinshi birimo ni ntego yatumye hashingwa APR FC ndetse n'icyo iyi kipe igomba gukora kugirango ikomere ku rushaho.

Chairman wa APR FC, Brig.Gen Deo Rusanganwa yatangiye avuga ko minisiteri y'ingabo yishyura byose ariko bagasanga ikibazo kiri mu bakinnyi ndetse n'abatoza ariko mu mupira bisaba gutegereza intsinzi.

Yagize ati “Byose twarabikoraga kuko MINADEF yishyurira igihe, icyo gihe tugasanga ikibazo ni mu kibuga ku bakinnyi n’umutoza. Mu mupira w’amaguru bisaba kwihangana ugategereza intsinzi.”

Niba abafana bazi ko APR FC ari ikipe ihora hejuru, ni ikibazo tugomba kubasubiza. Iyi shampiyona n’irangira tuzicarana n’ubuyobozi turebe ko twafata umwanzuro."

Chairman wa APR FC yavuze ko iyi kipe igiye gushyiraho umushinga uzatuma abana yareraga batazongera kugendera ubuntu niyo hajya hatangwa amafaranga macye ariko akaboneka kugirango abafashe mu gukomeza ikipe.

Yagize ati “Hari abajya bavuga ngo abana ba APR FC nta kibazo. Turi kwiga umushinga uzajya utuma hari icyo batanga n’iyo cyaba kitari hejuru kuko abana ni agaciro kacu. Ntitwasaba byinshi kuko tuzi ubushobozi bw’amakipe yacu.

Kugira ikipe nziza birasaba ko abana dufite tubarera neza. Kubikora birasaba impuguke kandi ubuyobozi bwemera kuduha amafaranga. Ubu turi kureba inzobere zifite ubushobozi n’ubushake bwo kutugeza aho twifuza, dore ko dufite n’andi mabwiriza yo kwishakira amikoro.”

Uyu muyobozi wa APR FC yanagarutse kucyo MINADEF iba igamije mu gutanga amafaranga, avuga ko biba ari ukurerera igihugu ariko Kandi avuga ko umunyamakuru cyangwa we nk'umuyobozi batashyira igitutu ku mutoza ngo akinishe abakinnyi batabikwiye.

Ati “Amafaranga ubuyobozi butanga muri APR FC ni ayo kurerera igihugu, iyo biza kuba ari ukuyagaruza ngira ngo tuba twarafunzwe. Iyo ikipe y’igihugu ibonye abakinnyi igihugu kiba cyageze ku ntego. Hari inzira nyinshi rero zatuma ibyo bigerwaho.

Ntabwo byashoboka ko umunyamakuru ashyira igitutu ku mutoza agakinisha umukinnyi utabikwiriye. Ntabwo byakunda ko njye Chairman mbwira umutoza abo akinisha. Hakenewe abandi bantu banumva inshingano bakwiriye gukora mu mupira.”

Ikipe ya APR FC, uyu mwaka yagaragaje imbaraga nke mu mikinire benshi badatinya kuvuga ko biterwa n'umutoza Darko Novic. Ubuyobozi bwa APR FC bukomeje kumwihanganira kugirango iyi Sezo irangire bukore isuzuma ry'uko yitwaye nibasanga yitwaye nabi batandukane.

Ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona n'amanota 49. Ikipe iyoboye urutonde ni Rayon Sports ifite amanota 50.

Chairman wa APR FC, Brig.Gen Deo Rusanganwa

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.