Turi kugendera ku ihame ryo gutanga amahirwe angana kuri bose! Rwanda Premier League yakaniye
CEO wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa yatangaje ko aho shampiyona igeze batangiye kwitonda cyane ndetse ko ubu barimo kungendera ku ihame ryo gutanga amahirwe angana kuri bose mu buryo bwo gutanga ubutabera mu kibuga.
Ibi yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 10 Gashyantare 2026, ubwo yaganiraga na Radio/TV10, ku cyo bishimira nka Rwanda Premier League ndetse atangaza ko barimo kuganiriza amakipe kugira ngo atangire gukinira imikino yabo kuri Sitade Amahoro.
Jules Karangwa yagarutse kandi ku mitegurire ya Shampiyon y’u Rwanda aho igeze, agaragaza ko ubu batangiye kwitonda cyane kuko ubu amakipe aba yatangiye kwirebaho ariko kandi bakirinda n’amakosa ayo ari yo yose.
Yagize ati “ Iyo Shampiyona igeze aha hantu, hari urugamba rwo kubona abazamanuka, n’abatwara igikombe, imikino uburyo itegurwamo biratandukanye ku ruhande rwa Rwanda Premier League. Birasaba kwita cyane ku mikino, birasaba kwitegura neza ndetse no kwirinda amakosa cyane cyane mu guhindura imikino kuko amakipe ubu buri wese arimo kwirebaho.”
Yakomeje avuga ko ubu batagiye kugendera ku ihame ryo gutanga amahirwe angana kuri bose ibindi bikazabera mu kibuga. Yagize ati “ Harimo ababa bifuza guhindurirwa imikino, ababona ko hagati y’umukino n’undi harimo amasaha macye, ibyo byose n’ibintu byo kwitondera, tukagendera kuri rya hame ryo kuvuga ngo amahirwe angana kuri bose maze ibiba bikabera mu kibuga.”
Jules Karangwa yatangaje kandi ko ikibazo cy’amatara muri Kigali Pele Stadium batangiye kukiganiraho n’ababishinzwe ndetse bategereje ko iki cyumweru bahabwa igisubizo kugira ngo imikino y’ijoro yongere kubera kuri iyi Sitade.


Kinyarwanda
English
Swahili









