issa
Ruhango: Umugabo arakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'umukobwa  wapfuye nyuma yo gutera akabariro

Dec 23, 2025 - 17:38
 0

Umugabo usanzwe akora mu kinamba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabagari, nyuma y'uko bigaragaye ko umukobwa yapfiriye mu nzu ye nyuma gukora imibonano mpuzabitsina.

Ibi byabereye ahitwa ku Buhanda mu Murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, mu gitondo cyo kuwa 21 Ukuboza 2025. Abaturage bavuga ko ayo makuru bayamenye, ubwo bahuruzwaga na Habyarimana Jean Pierre ukora akazi ko koza imodoka mu kinamba. Uyu mugabo yabwiye abaturanyi be ko yavuye mu kazi agasanga uwo mukobwa yanegekaye ngo yamwegura kugira ngo amuramize isukari akamupfira mu maboko.

Abaturage bavuga ko nubwo Habyarimana yavugaga ko yacumbikiye uwo mukobwa,  ariko ko hari ibimenyetso bigagaraza ko yapfuye nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina n'umugabo, ariko ntiharamenyekana niba ari Habyarimana bayikoranye cyangwa undi mugabo utari we kuko avuga ko uwo mukobwa yaharaye yari yamuhaye icumbi.

Umwe mu baturage watabajwe na Habyarimana  yavuze ko, ku buriri yapfiriyeho hagaragayeho ibimenyetso bigaragaza ko hakorewe  imibonano mpuzabitsina.

Yagize ati " Na RIB nyuma yaraje, bakajya bamubaza ibibazo ngo ko twasanze yakoze imibonano mpuzabitsina? byakozwe nande? Undi ngo simbizi naherutse muha urufunguzo Ibindi ntabwo mbizi, ubwo nyine RIB nayo iracyashakisha amakuru."

Se wa nyakwigendera, yavuze ko umukobwa we nta ndwara yararwaye izwi yatuma akora imibonano mpuzabitsina agapfa.

Yagize ati " Ariko RIB yararebye isanga ibyo  bintu byaba byabayeho, kuba yarapfuye akora imibonano mpuzabitsina. Nibyo na RIB yabiketse kuko yarabibonye."

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi, yabwiye TV1 ko uwitwa Habyarimana Jean Pierre yafunzwe mu gihe iperereza rikomeje. 

Yagize ati " Uyu mugabo barikumwe w'imyaka 46 nawe ubu tuvugana afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabagari,  aho RIB yatangiye gukora iperereza kugirango hagaragare icyaba cyateye urupfu rwa nyakwigendera."

Dec 23, 2025 - 19:49