Bugesera: Umwana w'imyaka 12 yishe mugenzi we amuziza supadipe
Umwana w'imyaka 12 yishe mugenzi w'imyaka 12, amakuru avuga ko yamukubise ingumi muri nyiramivumbi, bamujyanye kwa muganga bagerayo yashizemo umwuka.
Ku gicamunsi cyo kuwa 21 Ukuboza 2025, nibwo uwo mwana ufite imyaka 12, yakubise igipfunsi mugenzi we w'imyaka 11, bimuviramo urupfu. Abatuye mu Mudugudu wa Cyeru, Akagari ka Musenyi, Umurenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera, babwiye TV1 ko uwo mwana yishe mugenzi bapfuye supadipe nyuma y'uko yari yiriwe amufasha gusarura ibishyimbo by'iwabo.
Umwe mu baturanyi b'umuryango w'umwana wishwe yavuze ko uwo mwana ufite imyaka 12 yishe mugenzi we amukubise ingumi muri nyiramivumbi.
Yagize ati "Uwo mwana yiriwe asarurira ibishyimbo ababyeyi b'uwo wamwishe. Batuye ibishyimbo, umwana yinjira mu nzu abona supadipe mu gapipiri, araterura asomaho, undi ngo ukanywera supadipe? nibwo ngo amukubise aho yeretse nyina urumva ko ari muri nyiramivumbi."
Undi muturage utuye mu Mudugudu wa Cyeru, yagize ati "Nanjye nabyumvise ko ari supadipe bapfuye, kandi ikibabaje bapfuye supadipe umwana yiriwe abakorera."
Nyina w'umwana wishwe, yavuze uko yamenye icyatumye umwana apfa .
Yagize ati " Njyewe navuye hano njya guhaha, ngeze hano hirya aho bita kwa Gatete, numva umwana aranye, amaze kwana, numva ni ijwi ry'umwana wanjye, ndagenda ndamubwira ngo mbese Iranzi ubaye iki? Yambwiye ngo ni Mizero unkubise ahangaha. Umwana yahise yikubita hasi akimara kubimbwira."
Uwo mubyeyi yakomeje agira ati"Ubwo wa mwana bamufashe bafata na moto bamumpambiraho ahangaha ( yerekana ko bamuhambiriye umwana we mu mugongo ), ariko yasaga n'uwapfuye kuko twageze kwa muganga basanga byarangiye."
Twagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Musenyi ariko ntibyadukundira.


Kinyarwanda
English
Swahili









