Jenerali w’Umurusiya yiciwe i Moscow n’igisasu cyatezwe mu modoka
Abategetsi b’u Burusiya batangaje ko Liyetona Jenerali Fanil Sarvarov yishwe mu gitero cy’igisasu cyabereye mu murwa mukuru Moscow, aho igiturika cyari cyatezwe mu modoka ye.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rw’u Burusiya rwatangaje ko uyu musirikare mukuru yapfuye nyuma y’uko igisasu cyari cyahishwe munsi y’imodoka giturikijwe. Ibyo byabaye mu gihe yari ari hafi y’aho imodoka yari ihagaze.
Lt Gen Fanil Sarvarov, wari ufite imyaka 56 y’amavuko, yari umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa mu ngabo z’u Burusiya, inshingano zifite uruhare runini mu gutegura no kongerera ubushobozi abasirikare.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane abateguye n’abakoze iki gitero.
Uyu ni we mutegetsi wa gisirikare wa gatatu w’u Burusiya wishwe mu gitero cy’igisasu mu murwa mukuru Moscow mu gihe cy’umwaka umwe ushize, ibintu bikomeje gutera impungenge ku mutekano w’abayobozi bakuru b’igisirikare n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bigenda byiyongera muri uwo mujyi.


Kinyarwanda
English
Swahili









