Ngoma : Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barashima Leta yabafashije mu rugendo rwo kwiyubaka
Kuri uyu Gatanu tariki ya 10 Mata 2026, ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Ngoma bwashimiye Leta y' u Rwanda uburyo yafashije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rugendo rwo kwiyubaka.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu Murenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma, mu butumwa bwahatangiwe harimo no gushimira Leta y'ubumwe yafashije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu kwiyubaka nyuma yo guhura n'ingaruka zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mukandaruhutse Daphrose wari utuye muri Segiteri Kabirizi, yatanze ubuhamya bugaragaza inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uwo mubyeyi wari ufite imyaka 15 ubwo Jenoside yabaga, yavuze ko nubwo urwango n'amacakubiri byari byarigishijwe, hari Abanyarwanda bagize umutima wa kimuntu bakamuhisha akarokoka..
Yagize ati “Nubwo twari Leta ya Habyarimama yari yarigishije urwango, hari abagize umutima wa kimuntu, baraduhisha njyewe na mukuru wanjye kugeza inkotanyi zitugezeho tukongera guhobera ubuzima.”
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ngoma, Biseruka Omar, yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ku ruhare rukomeye yagize mu kongera kubaka ubuzima bw’abarokotse, binyuze mu kubafasha kubona amacumbi, uburezi n’ubuvuzi.
Yagize ati: “Kwibuka ni umwanya wo gusubiza agaciro abacu bambuwe ubuzima bazira uko bavutse. Ni n’umwanya wo gushimangira ko amateka yacu atazibagirana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madamu Niyonagira Nathalie mu ijambo rye, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 anavuga ko nubwo igihugu cyatakaje benshi, Jenoside yasigiye Abanyarwanda amasomo akomeye arimo guharanira ukuri, kwamagana ikibi no gukomeza kunga ubumwe.
Ati “Jenoside yadutwaye abacu, ariko idusigira inshingano yo kubaka igihugu gishingiye ku kuri, ubumwe n’ubudaheranwa.”
Amakomini yahujwe akaba Akarere ka Ngoma yabereyemo ubwicanyi ndengakamere bwari bugamije kurimbura Abatutsi nkuko bikunze kugarukwaho n'abari batuye mu makomini ya Birenga, Mugesera, Rukira na Sake, barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kinyarwanda
English
Swahili









