issa
Putin na  Zalensky bemeje gutanga agahenge kubera kwizihiza Pasika

Apr 10, 2026 - 17:26
 0

Mu gihe Abayoboke ba Kiliziya ya Orthodoxe bazizihiza umunsi wa Pasika ku cyumweru Perezida w'u Burusiya Vradmir Putin yasabye Ingabo ze guhagarika ibitero mu masaha 32 mu gihe Perezida Zalensky nawe yasabye Abasirikare ba Ukraine nabo kubahiriza icyo cyifuzo .

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 9 Mata 2026, Perezida w'u Burusiya Vradmir Putin saa kumi n'imwe zo mu Gihugu cy'u Burusiya ni ukuvuga saa saba z'amanywa ku isaha fatizo ngengamasaha (GMT), nibwo yatangaje ko mu rwego rwo kwizihiza umunsi Mukuru wa Pasika Ingabo z'u Burusiya zizahagarika ibitero ku Gihugu cya Ukraine mu gihe cy'amasaha 32 nkuko byatangajwe na Al Jazeera.

Leta y'u Burusiya yatangaje ko kugaba ibitero kuri Ukraine bizahagarara  kuva ejo tariki ya 11 Mata 2026, kugeza ku cyumweru tariki 12 Mata, ubwo abayoboke ba Kiliziya ya Orthodoxe bazizihiza umunsi mukuru wa Pasika. Perezida Vradmir Putin ariko yasabye Ingabo z'u Burusiya guhora ziteguye gutabara mu gihe hagaragara ibitero bya Ukraine bitunguranye dore ko yari yasabye Ukraine nayo kubahiriza icyo cyemezo cy'u Burusiya cyo kuba hahagaritswe imirwano kubera kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X Perezida wa Ukraine Volodymyr Zalensky nawe yagaragaje ko Ingabo zabo nazo zizahagarika imirwano mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika izaba ku cyumweru.

Yagize ati " Abantu bakeneye kwizihiza pasika badafite ubwoba nta ntambara, bakabona Amahoro. Uburusiya bufite no kutongera kugaba ibitero nyuma ya Pasika."

Mu ntangiriro z'iki cyumweru Perezida Volodymyr Zalensky yari yatangaje ko yasabye Leta Zunze Ubumwe z'Amerika gushyigikira umugambi wo guhagarika imirwano mu mpera z'iki cyumweru anagaragaza ko byaba intambwe ikomeye yo guhagarika ibitero by'u Burusiya muri Ukraine.

Ubwo Kiliziya Gatolika n'amatorero ya gikirisitu bizihizaga umunsi mukuru pasika ku cyumweru tariki ya 5 Mata 2026, icyo gihe muri Kiliziya ya Orthodoxe ifite abayoboke benshi mu gace Ukraine n'u Burusiya biherereyemo,  bo bizihizaga umunsi mukuru wa Mashami dore ko Kiliziya ya Orthodoxe igira umwihariko wayo mu kwizihiza pasika kuko itagendera ku ngengabihe ya Vatican.

Apr 10, 2026 - 17:44