Gatsibo: Umugabo yanizwe n'inyama arapfa
Umugabo witwa Sibomana Paul, wari utuye mu Mudugudu w'Ubutatu mu kagari k'Agakomeye mu Murenge wa Kiziguro, Akarere ka Gatsibo, yapfuye anizwe n'inyama yariye mu birori by'umuturanyi we wari wabatijwe.
Uwo mugabo yapfuye ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026, ubwo yari yitabiriye ibirori by'umuturage wari wabatijwe, amakuru atangwa n'abaturage barimo uwo barikumwe inyama imuniga, bavuga ko uwo mugabo akimara kumira inyama hashize iminota mike ahita apfa.
Abaganiriye na UKWELITIMES batuye mu kagari k'Agakomeye, bavuga ko uwo mugabo yapfuye nyuma yo kurya inyama y'ihene yari yahawe mu biryo byari byatekewe abari bitabiriye ibirori by'umuturanyi we wari wabatijwe.
Abatanze ubuhamya, bavuga ko uwo mugabo yari yicaye ku rubaraza rw'uwo muturanyi wari wabatijwe ndetse bakavuga ko ariho inyama yamunize yayiririye aho yaguye agahita apfa mu gihe bari bamaze guhamagara Imbangukiragutabara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kiziguro, Kanamugire Innocent aganira na UKWELITIMES, yemeje ibijyanye n'urupfu rw'uwo mugabo avuga ko ibyabayeho ari impanuka.
Yagize ati " Ayo makuru niyo, uko byagenze yagiye ahantu hari habaye ubutisimu, mu baturanyi, igihe cyo gufata ifunguro, iryo funguro harimo n'inyama agira impanuka rero ayiriye iramuhagama. Twarahurujwe duhamagara Imbangukiragutabara ariko yagiye kuhagera yashizemo umwuka."


Kinyarwanda
English
Swahili









