Umuyahudi Dani Dayan yibukije amahanga ko Jenoside itangirira mu mvugo n’urwango
Mu nama mpuzamahanga iri kubera mu mujyi wa Kigali igamije gukumira Jenoside, Perezida w’Umuryango Yad Vashem, Dani Dayan, yibukije amahanga ko Jenoside idatangirira mu bikorwa by’ubwicanyi ahubwo itangirira mu mvugo n’ibikorwa bisesereza ubwoko runaka bikabwambura ubumuntu.
Dayan, Umuyahudi akaba na Perezida w’Umuryango Yad Vashem usanzwe utegura ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi yabaye hagati ya 1933 na 1945 igasiga Abayahudi barenga miliyoni 6 bishwe, yabigarutseho ku wa 8 Mata 2026 mu nama mpuzamahanga igamije kwigira hamwe uburyo bwo gukumira Jenoside burundu irimo kubera mu mujyi wa Kigali.
Yavuze ko intangiriro ya Jenoside ihera ku magambo n’imvugo zuzuyemo urwango n’ivangura bigera igihe bikifashishwa mu gutesha agaciro ubwoko runaka.
Dayan ufite inkomoko muri Israel akaba Umuyahudi yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi hagati ya 1933 na 1945 ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yerekana ubugwari bw’amahanga yarimo arebera ibyarimo biba.
Yasobanuye ko nubwo amahanga amaze igihe kinini avuga ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, ariko hirya no hino ku isi hakigaragara ibimenyetso by’urwango n’ivangura, bityo ko bikwiye gufatirwa ingamba hakiri kare.
Dayan yashimiye Leta y’u Rwanda ku bw’imbaraga zitoroshye yashyize mu kubaka igihugu bundi bushya nyuma y’icuraburindi cyanyuzemo hamwe n’imbaraga yashyize mu bikorwa bya gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.
Yongeyeho ko kwibuka bidakwiye kugarukira ku muhango gusa, ahubwo bikwiye no kuba isomo rituma abantu bagira inshingano zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bivuye inyuma.
Yasoje avuga ko kuba u Rwanda rwakira inama mpuzamahanga nk’iyi mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ari intambwe ikomeye ishimangira uruhare rwarwo mu gukomeza gukangurira isi yose gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kinyarwanda
English
Swahili









