
Trump yarakariye Putin
Donald Trump avuga ko yarakariye cyane Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya nyuma y’ibyumweru bishize bagerageza kuganira kw'ihagarikwa ry'intambara muri Ukraine ariko ngo akaba akomeje kugenda biguru ntege.
Mu kiganiro n'ikinyamakuru ‘NBC News’, Perezida Trump yavuze ko arakariye Putin wavuze ko Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine adakwiye kuba umukuru w'igihugu bityo ko Ukrain ikwiye kubona undi muyobozi utariwe.
Trump ati: " Ndavuga ko , narakaye kuva igihe Putin yatangiraga kuvuga ko Zelensky adakwiye kuyobora igihugu, kuko ibi si ibintu byubaka. Ubuyobozi bushyashya buramutse bugiyeho muri Ukraine byaba bisobanuye ko nta masezerano y’amahoro yaba yitezwe vuba".
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika , yanenze Putin kuba yaribasiye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, akanamutera ubwoba ko azashyiraho umusoro wa 50% ku bihugu bigura peteroli y’Uburusiya niba atemeye guhagarika imirwano.
Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin avuga ko igihe cyonyine ashobora kwemera gusinya amasezerano y’agahenge aruko nibura Umuryango w’Abibumbye ushyiraho guverinoma nshya itayobowe na Perezida Zelensky ikaba ari yo bagirana amasezerano.