Trump yarakariye Putin

Trump yarakariye Putin

Mar 31, 2025 - 09:40
 0

Donald Trump avuga ko yarakariye  cyane Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya nyuma y’ibyumweru bishize bagerageza kuganira kw'ihagarikwa ry'intambara muri Ukraine ariko ngo akaba akomeje kugenda biguru ntege.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ‘NBC News’, Perezida Trump yavuze ko arakariye  Putin wavuze  ko Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine adakwiye  kuba umukuru w'igihugu bityo ko Ukrain ikwiye kubona undi muyobozi utariwe.

Trump ati: " Ndavuga ko , narakaye kuva igihe Putin yatangiraga  kuvuga ko Zelensky adakwiye kuyobora igihugu, kuko ibi si ibintu byubaka. Ubuyobozi  bushyashya buramutse bugiyeho muri Ukraine byaba bisobanuye  ko nta masezerano y’amahoro yaba yitezwe vuba".

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika , yanenze Putin kuba yaribasiye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, akanamutera  ubwoba ko azashyiraho umusoro wa 50% ku bihugu bigura peteroli y’Uburusiya niba atemeye guhagarika imirwano.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin avuga ko igihe cyonyine ashobora kwemera gusinya amasezerano y’agahenge aruko nibura Umuryango w’Abibumbye ushyiraho guverinoma nshya itayobowe na Perezida Zelensky ikaba ari yo bagirana amasezerano.

Trump yarakariye Putin

Mar 31, 2025 - 09:40
Mar 31, 2025 - 09:45

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.