issa
Gicumbi: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashimiye Inkotanyi  zayihagaritse

Apr 8, 2026 - 13:23
 0

Ubwo mu karere ka Gicumbi mu majyaruguru y'u Rwanda hatangizwaga icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, uwatanze ubuhamya na perezida wa IBUKA mu karere ka Gicumbi bashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera ubwitange zagaragaje zikarokora Abatutsi .

Gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu karere ka Gicumbi, byabereye mu Murenge wa Rutare kuwa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026.

Mu buhamya bwa Higiro Damas warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari komini Rutare muri perefegitura ya Byumba, yagarutse ku buryo higishijwe amacakubiri n'ivangura mu Banyarwanda nuko urwango rwo kwanga Abatutsi rwabibwe n'ubutegetsi imyaka myinshi kugeza ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Higiro yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahizwe n'interahamwe zashakaga kumwica ndetse ko bigeze no kumubika bavuga ko yapfuye anashimira Inkotanyi zarokoye Abatutsi barimo abari bahunguye ku mupadiri ukomoka muri Espagne .

Yagize ati "Iyo mvura rero imbera igisubizo, nzamuka muri iyo mvura ndaza ngaruka ahangaha ariko kubera ko bambonye manuka ntibambone nzamuka barambutse babwira ab'iwacu ko napfuye, naguye ahangaha."

Kamizikunze Anastase Perezida wa IBUKA mu karere ka Gicumbi yashimiye Inkotanyi zemeye kwitanga zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati "Hari abo dushima bakoze ijoro n'amanywa ndetse na hano i Rutare niko byagenze, hari abasirikare bitanze, yemwe hari n'abasiviri bitanze, kugirango uyu munsi tube turiho, birumvikana hari n'abatakaje ubuzima bwabo kugirango baturokore."

Mu ijambo Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yasabye abaturage gukomeza kwimakaza ubumwe no guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 Meya Nzabonimpa yasabye abaturage kwirinda amacakubiri ahubwo bagaharanira kunga ubumwe bakanaharanira iterambere rirambye rishingiye ku Kwiyubaka, kwigira no kwihesha agaciro anabasaba kumva neza icyo gahunda ya Ndi Umunyarwanda igamije.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rutare ruruhukiyemo imibiri y'abishwe muri Jenoside igera kuri 275.

Apr 8, 2026 - 17:01