issa
Abagera kuri 30% y’abafite Virusi itera Sida mu Rwanda bari hejuru y’imyaka 50

Jul 15, 2025 - 09:29
 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko imbaraga zashyizwe mu kwita ku bafite virusi itera Sida mu Rwanda zitanga umusaruro kubera ko muri uyu mwaka wa 2025, abayifite bari hejuru y’imyaka 50 bagera kuri 30% y’abayifite bose.

MINISANTE yabigaragaje mu nama ya 13 y’Umuryango Mpuzamahanga Uharanira kurwanya Sida (IAS) iri kubera i Kigali.

Muri iyi nama izamara iminsi itanu kugeza ku wa 17 Nyakanga 2024 izagaruka ku ngingo zitandukanye, by’umwihariko ubushakashatsi buri gukorwa kugira ngo iyi ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina irandurwe.

MINISANTE yagaragaje ko kugeza mu 2025 abagera kuri 30% mu bafite Virusi itera Sida bashobora kubaho imyaka 50 kuzamura.

Sida yagaragaye mu Rwanda bwa mbere mu 1983 itangira gukwirakwira cyane guhera mu 1986 aho nko hagati ya 1988 na 1996 ari bwo yanduwe n’abantu benshi.

Imibare ya MINISANTE igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera Sida, mu gihe abagera ku 2600 bahitanwa na yo.

U Rwanda rwagabanyije imibare y’ubwandu bushya ku kigero cya 82% mu gihe abicwa na Sida bagabanyutse kugeza kuri 86%.

Ikindi kandi u Rwanda rwamaze kugera ku ntego ya Loni ya 95-95-95. Bivuze ko 95% by’abaturage baba bazi uko bahagaze, 95% by’abazi uko bahagaze bafata imiti igabanya ubukana ndetse 95% by’abafite virusi itera Sida badashobora kuyanduza binyuze mu mibonano mpuzabitsina mbese nta virusi igaragara mu mu maraso yabo. Ubu u Rwanda rugeze kuri 96-98-98.

Gusa ab’igitsina gabo bari hagati y’imyaka 15 na 19 no hagati ya 20 na 24 y’amavuko ni bo badafata imiti neza mu mezi 12 kuva bayitangiye.

Ab’igitsina gabo bari hagati y’imyaka 20 na 24 bakurikiza amabwiriza bahawe ku kunywa imiti ku kigero cya 88%. Abadakurikiza amabwiriza ni 9% mu gihe abapfa ari 3%.

Abandi bapfa cyane ni abafite imyaka iri hejuru ya 50 nubwo baba bakurikije amabwiriza bahawe yo gufata imiti ku kigero cya 95%.

Abandi bapfa ni abari munsi y’imyaka 15 b’abahungu. Bari ku rugero rwa 4% nubwo bakurikiza amabwiriza yo kunywa imiti igabanya ubukana ku kigero cya 96%.

Ku bijyanye no gukurikiza amabwiriza yo kunywa imiti igabanya ubukana mu Rwanda biri kuri 94,5% mu gihe abagore babikurikiza ku kigero cya 96% abagabo bakabikurikiza ku kigero cya 93%.

35% by’abakora uburaya bafite Virusi itera Sida, mu gihe abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina 5,8% ari bo bayifite. 43% by’abo baryamana bahuje ibitsina, ni bo bazi uko bahagaze.

RBC yagaragaje ko urubyiruko ruri mu bari kuyandura cyane byagera mu bagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina n’abakora uburaya igasya itanzitse.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko mu myaka 20 ishize hakozwe ibikomeye ndetse agaragaza ko hari icyizere cy’uko iyi ndwara yarwanywa burundu.

Ati “Twateye imbere, abakiri bato bavutse barinzwe iyi ndwara ndetse na bo barakuze bafite abana. Ni ingero zigaragaza impamvu turi hano ndetse n’uruhare twagize nk’abantu.”

Yongeyeho ko iyi nama ifite akamaro gakomeye mu guhangana n’imbogamizi zigihari, nk’ibijyanye n’inkunga zo guhangana n’iyi ndwara bigenda gake, guhezwa, ku bura ubuvuzi bugezweho ku bo mu bihugu bimwe n’ibindi bibazo.

Ati “Icyakora icyizere kirarema. Nubwo dufite izi mbogamizi nizeye ko tuzakomeza gukorana kugeza turanduye Sida. Ubu birashoboka bijyanye n’uko twatekerezaga mu myaka nka 20 ishize.”

Mu nama ya IAS kandi ni ho Ishami rya Loni ryita ku Buzima, rizatangaza amabwiriza y’uburyo umuti wa ‘Lenacapavir’ uherutse kuvumburwa uzajya ukoreshwa.

Ku wa 19 Kamena 2025 ni bwo Ikigo Gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa muri Amerika, FDA, cyemeje ko umuti wa Lenacapavir Yeztugo wakwifashishwa mu kwirinda no gukumira Virusi itera Sida muri Amerika.

Uyu muti wakozwe n’Ikigo cyo muri Amerika cya Gilead Sciences, ukorerwa igerageza rya mbere n’irya kabiri mu 2024, ibisubizo bivuyemo bigaragaza ko nta ngaruka ugira ku buzima bw’abawutewe.

Ubuyobozi bwa Gilead Sciences bwagaragaje ko uyu muti uterwa umuntu rimwe mu mezi atandatu, ni ukuvuga inshuro ebyiri mu mwaka, wagaragaje ubushobozi bwo kurinda umuntu ubwandu bwa SIDA ku rugero rwa 99,9%.