Nyagatare: Gukoresha nabi imipaka bitanga icyuho mu icuruzwa ry'abantu
Mu Karere ka Nyagatare, mu bukangurambaga bukorwa n'urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi, hagaragajwe ko impamvu zikururira abantu gucuruzwa harimo kwizezwa inyungu z’amafaranga n’uburangare bw’ababyeyi ku bana babo bagiye gushaka akazi.
Mu mirenge igize akarere ka Nyagatare ikora ku mipaka, hakomeje gukorwa ubukangurambaga ku icuruzwa ry’abantu ndetse no gushakira inyungu ku bandi, aho abaturage barimo gusobanurirwa icyaha cy’icuruzwa ry’abantu hagaragajwe ko bamwe bakoresha imipaka nabi bakambuka bajya gushaka imirimo bikarangira bagiye gucuruzwa.
Muri ibi biganiro byabaye umwanya wo gusobanurira abaturage bo mu karere ka Nyagatare ibyuho abantu bagwamo ndetse n’amayeri akoreshwa ngo abantu bajye gucuruzwa. Beretswe ko ubucuruzi bw’abantu ari ubushabitsi abantu bagize bugari kandi umuntu wese ashobora ku bugwamo.
Icyakoze mu mayeri rusange yagaragajwe nuko mu gihe abakora ubucuruzi bw’abantu bashaka kubugushamo bakwizeza inyungu z’umurengera kandi zihuse ari na byo bikunze gukururira benshi kumva ko nta cyabuza guhindura imibereho, nyamara uko wishimira ibyo wizezwa iyo utagize amakenga birangira nabi
Mu biganiro byatanzwe hagarutswe ku bantu bambuka imipaka mu buryo butemewe kandi bakabikora mu ibanga kenshi nibyo biteza ibibazo biganisha ku gucuruzwa.
Umuyobozi ukorera mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha n’ubushakashatsi muri RIB, Njangwe Jean Marie, yavuze ko uku gucuruza abantu atari icyaha gishya ariko ni ibidasanzwe ku bantu bazi agaciro k’umuntu.
Yagize ati ”Ubusanzwe tuzi ko amatungo ari yo acuruzwa ariko ntibikwiye ko umuntu aba igicuruzwa. Ubucuruzi bw’abantu kugeza ubu bwahinduwe ubushabitsi (business) burimo amafaranga menshi, niyo mpamvu rero hafashwe ingamba zo kurwanya ibi byaha kandi ibihano biraremereye.”
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ubu bukangurambaga, yavuze ko icyaha k'icuruzwa ry'abantu kigira ingaruka ku miryango ariko bibaye byiza iki cyaha cyacika.
Yagize ati “ Icyaha k'icuruzwa ry'abantu kigira ingaruka ku miryango yacu kandi byose byaturutse ku bo ducumbikira bambuka imipaka, abandi bagakorera mu tubari twacu, twese dushatse iki cyaha cyacika.”
Muri iki gihe, ubu bucuruzi bw’abantu bukorerwa ku ikoranabuhanga, benshi bakaba ari ho bari gushukirwa bikarangira bacurujwe kubera kutagira amakenga no kwizezwa inyungu zihindura ubuzima bwabo.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare bavuze ko basobanukiwe n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu aho bagaragaza ko ari icyaha kiba hagati y'abantu ariko kigira ingaruka ziteye ubwoba.
Umubyeyi Consilia yavuze ko iki cyaha gitesha agaciro umuntu ndetse ko icyaba cyiza ari ugutanga amakuru kandi ababyeyi bakamenya ibyo abana babo bararikira kuko ari byo biteza ibibazo.
Ndayisaba Edison we agira ati " Iki cyaha gisaba kugitangira amakuru kuko ubona ko kiba habaye uruhererekane rw'abantu.
Ubu bukangurambaga ku icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi, buzibanda ku turere 7 dufite imirenge ikora ku mipaka ari two Gicumbi, Burera, Nyagatare, Kirehe, Rubavu, Rusizi ndetse na Bugesera.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ubu bukangurambaga
Njangwe Jean Marie yibukije abaturage ukuntu icuruzwa ry'abantu atari icyaha gishya


Kinyarwanda
English
Swahili









