Gisozi: Abacuruza inyuma bungukiye mu nkongi yibasiye agakiriro
Mu gihe bamwe mu bari bafite ibikorwa by'ubucuruzi mu gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bari kuririra mu myotsi nyuma y'aho aka gakiriro kibasiwe n'inkongi, bamwe mu bacuruza inyuma (ibyuma biyongeshwa bigakorwamo ibindi byuma) baravuga ko babyungukiyemo.
Ikiro cy'inyumu(ibyuma biyongeshwa bigakorwamo ibindi byuma) kigura amafaranga 500
Ubu iyo uri gutembera mu Gakiriro ka Gisozi aho Koperarative ya ADARWA ikorera, ugenda uhura n'abantu batandukanye baba baje kuhagura ibyuma byari byubakishijwe inyubako zafashwe n'inkongi zigakongoka.
Bamwe mu bacuruza inyuma(ibyuma) babwiye UKWELITIMES, ko nyuma y'uko aka gakiriro kibasiwe n'inkongi ibintu bitandukanye bigakongoka, babyungukiyemo cyane kuko byatumye babona ibyuma byo gucuruza mu buryo buboroheye cyane.
Uwitwa Bizimana Patrick, yagize ati " Umukire yarahombye abakene turunguka nkubeshye se? Ubu aha turi kubona ibyuma byinshi ku buryo abafite amafaranga bahakiriye cyane."
Kamanayo Vincent, we yavuze ko hari hashize igihe kinini atabona ibyuma agura mu gihe gito.
Ati "Nabonaga nka Toni nko mu byumqeru bibiri ariko aha no ku munsi ndi kuyibona."
Uwitwa Habiyakare Emmanuel, yagize ati " Wenda sinabyita kwifuriza abantu ibibi ariko sinkubeshya ubu natwe turishimye kuko turi kubona ifaranga n'ubwo ari ibintu bidahoraho, umuntu ari kuva aha afite nk'ibitaro 100 bye ntaburemo ibihumbi 50 bye kandi nkeka ko abayakorer ku munsi ari mbarwa."
N'ubwo agakiriro ka Gisozi gakunze kwibasirwa n'inkongi inshuro nyinshi, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko nubwo ahubatse aka Gakiriro hagaragara nk’igishanga ndetse hakaba hanakunze kwibasirwa n’inkongi z’umuriro, nta gahunda yo kukimura vuba ihari vuba.


Kinyarwanda
English
Swahili









