issa
Mali: Leta yarekuye abarwanyi 100 b’umutwe wa JNIM mu masezerano yo guhagarika ibitero

Mar 23, 2026 - 14:13
 0

Leta ya Mali yarekuye abarenga 100 bakekwaho kuba abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba, binyuze mu masezerano agamije guhagarika ibitero byari bikomeje kugabwa mu mihanda inyuramo amakamyo atwara ibikomoka kuri peteroli bigatuma habaho ubujura bwayo.

Ni amasezerano y’agahenge yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026 aho inzego z’umutekano za Mali zagiranye ibiganiro na bamwe mu bayobozi b’imitwe yitwaje intwaro bigamije guhagarika imirwano n’ibitero imitwe yitwaje intwaro irimo JNIM ifitanye isano na Al-Qaeda yagabaga mu bice bitandukanye by’icyo gihugu by’umwihariko mu mihanda inyuramo amakamyo atwara ibikomoka kuri peteroli.

Umutwe wa JNIM uzwiho gukorana bya hafi n’uwa Al-Qaeda wari umaze igihe kitari gito ugaba ibitero bikomeye mu baturage benshi bamwe banaburiyemo ubuzima nyuma y’uko hari abarwanyi barenga 100 bawo bari batawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Mali, ibintu byakomeje gushyira igitutu kuri icyo gihugu kugeza cyemeye ibiganiro byatumye abo barwanyi b’uwo mutwe barekurwa.

Inzego z’umutekano za Mali zatangaje ko zafashe icyo cyemezo cyo kurekura abo barwanyi barenga 100 bari baratawe muri yombi kugira ngo umutwe wa JNIM ufungure inzira y’umuhanda usanzwe unyuramo amakamyo atwara ibikomoka kuri peteroli uwo mutwe wari waragose.

Amakuru ahari kugeza ubu ni uko ayo masezerano leta ya Mali yagiranye n’uwo mutwe witwaje intwaro wa JNIM agomba kubahirizwa kugeza mu kwezi kwa Gatanu aho bagomba gusinyira andi masezerano mashya.

Mali ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba bidakora ku nyanja, kikaba kimwe mu bimaze imyaka irenga icumi bihanganye n’ibibazo by’umutekano muke watangiye mu 2012.

Mar 23, 2026 - 14:28