issa
KNC ntakozwa icyemezo cya Rwanda Premier League cyo guhana bihanukiriye ikipe ye

Mar 23, 2026 - 08:56
 0

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, ntiyumva icyemezo ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwafashe cyo gutera mpaga ikipe ye ikanacibwa ampande ya Miliyoni 2.

Ku cyumweru tariki 22 Werurwe 2026, nibwo byari biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports ikina na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona. Ni umukino wagombaga kubera kuri Stade Amahoro, ugatangira Saa yine z’ijoro nyuma y’umukino wahje Al Hilal SC na RS Berkane wo kwishyura wa ¼ cya CAF Champions League.

Ikipe ya Rayon Sports yaje kuri Sitade ndetse ikurikiza ibisabwa byose kugira ngo umukino ube ariko bategereza Gasogi United mu kibuga baraheba. Abasifuzi b’Umukino bayobowe na Nizeyimana Is’haq baza gufata umwanzuro ko Gasogi United ibuze hakurikizwa amategeko yo kuyitera mpaga.

Mbere y’uyu mukino, hari amakuru avuga ko n’ubundi Gasogi United itari bwitabire kuko hari ibyo yifuzaga gukorerwa ntiyabibona kuko uyu mukino wahinduriwe aho wagombaga kubera. Mu ngengabihe isanzwe uyu mukino wari bubere kuri Kigali Pele Stadium Saa Cyenda z’amanwa ariko umaze guhindurwa, KNC yifuza ko hari amafaranga azahabwa azakuramo ayo gukodesha Hotel, ingendo n’ibindi kuko guhindura uyu mukino ngo byagombaga kumuteza igihombo.

KNC akimara kubona ko Rwanda Premier League yanditse igaragaza ko yateye mpaga Gasogi United, yahise ajya ku rubuga rwe rwa X agaragaza ko agiye gutandira guhangana n’uru rwego rufite mu nshingano Shampiyona kugira ngo abone ubutabera, aho avuga ko amakosa ari ayabo kuko batigeze bamumenyesha.

Yagize ati “ Uyu munsi turatangira urugendo rw’amategeko rugamije guhangana n’akarengane ikipe yacu iri guhura nako. Iyi ntambwe ntireba gusa umuryango wacu, ahubwo ni umuhate wo kurengera ukuri n’ibikwiye. Ndabasaba mwese kwishyira hamwe muri uru rugamba rukomeye rwo gusaba kubazwa inshingano. Nimucyo duhagarare dushikamye, dushakisha ubutabera tuyobowe n’amahame y’itandukanywa ry’ububasha.”

Ku rundi ruhande, mu ijoro ryacyeye nyuma yo gutera mpaga Gasogi United, umuyobozi wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, yiseguye ku bakunzi b’umupira w’amaguru batabashije kubona umukino ndetse n’abandi bafatanyabaikorwa batandukanye baje bizeye kubona umukino ariko bagataha batishimye nkuko babyifuza.

Jules Karangwa yagarutse kandi kuri aya makosa Gasogi united yakoze agaragaza ko amategeko agomba gukurikizwa kuko batabereyeho kuyica. Yagize ati “ Itegeko riteganya ko ikipe itageze ku kibuga iterwa mpaga, ikanacibwa amande ya miliyoni 2 Frw. Ntabwo tubereyeho kwica amategeko ahubwo tubereyeho kuyubahiriza." 

Uyu muyobozi wa Rwanda Premier League avuga ko bamenyesheje Gasogi United mu buryo bwemewe n’amategeko kuko mu mategeko bagenderaho avuga ko mu buryo bwo kuvugana n’abanyamuryango atari ukwandika ibaruwa gusa niba ari byo Gasogi United yashakaga, ahubwo ko no kohereza ubutumwa kuri Email nabyo biri mu byemewe kandi barabikoresheje ndetse bubahiriza n’amategeko bisaba.

Iki kibazo cya Gasogi United na Rwanda Premier League uko amasaha arimo kugenda yicuma niko kiri kurushaho gufata indi ntera bitewe n’uko buri ruhande rutanga ingingo irurengera.

Rayon Sports kubona aya manota atatu byatumye ihita igira amanota 42, ihita ifatana umwanya wa Kane ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda inyuma ya APR FC, Al Merrikh SC na Al Hilal SC ziyoboye.

ImageRayon Sports yishyuhije ibura Gasogi United

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

KNC ntakozwa icyemezo cya Rwanda Premier League cyo guhana bihanukiriye ikipe ye

Mar 23, 2026 - 08:56
Mar 23, 2026 - 10:10