issa
Cameroon: Perezida Paul Biya w’imyaka 92 yateje Impaka zo kongera kwiyamamariza Manda ya munani

Oct 8, 2025 - 13:30
 0

Perezida Paul Biya wa Cameroon ushaje kurusha abandi bakuru b’ibihugu bose ku isi, yateje Impaka mu banyapolitike bo muri icyo gihugu nyuma yuko ku wa kabiri tariki ya 7 Ukwakira 2025, agaragaye mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida wa Cameroon kuri manda ya munani, ndetse ibyo bikaba bikomeje no guteza ururondogoro kuri benshi hirya no hino ku isi.

Nk’uko ibinyamakuru byo muri icyo gihugu bikomeje kubigarukaho, ni uko icyo gikorwa cyo kwiyamamaza cya Paul Biya yagiyemo cyabereye kuri sitade ya Lamido Yaya Dairou iherereye mu mujyi wa Maroua, mu majyaruguru y’icyo gihugu, aho uwo mu perezida yari kumwe n’umugore we Chantal Biya mu mbaga y’abantu benshi bari bitabiriye icyo gikorwa.

Mu ijambo rye Paul Biya yagejeje ku baturage bari aho, yavuze ko nibamutora abahaye isezerano ry’uko azibanda ku kongera umutekano muri ako karere ubu kugarijwe n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba nka Boko Haram, akarwanya ubushomeri mu rubyiruko binyuze mu kuruha ubufasha ubwo ari bwo bwose rukihangira imirimo, ndetse ko azavugurura imihanda n’ibikorwaremezo by’ibanze muri icyo gihugu cyose.

Ibi komeje gutera benshi ururondogoro ahanini ni uko mu bakandida icyenda ubu barimo bahatanira kuyobora icyo gihugu cya Cameroon, harimo babiri basanzwe ari inshuti za hafi z’uwo Paul Biya, aribo Bello Bouba Maigari na Issa Tchiroma Bakary, ndetse bakaba bari nabajyanama be mu myaka yashize. Bityo ibyo bikaba birimo gutera benshi muri icyo gihugu kuvuga ko uwo Paul Biya uri ku butegetsi ubu bishoboka ko iyo manda ya munani ashaka kuyobora ashobora kutayitsindira.

Paul Biya, perezida wa mbere ku isi usaziye mu buyobozi kurusha abandi, iyi ni yo nshuro ya mbere agaragaye mu bikorwa byo kwiyamamaza, dore ko benshi mu banyapolitike bo muri icyo gihugu bavuga ko kuba yongeye kwiyamamaza byabatunguye cyane, uretse ko nanone benshi muri bo bamuha amahirwe make yo kuba yatorwa kubera ko ari mu kigero cy’izabukuru.

Paul Biya amaze imyaka isaga 43 ku butegetsi ayobora Cameroon nyuma yo kujya ku butegetsi tariki ya 6 Ugushyingo 1982, ariko nyirizina kumaraho igihe kirekire bigaterwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, muri 2008 yakuyeho itegeko rishyiraho imipaka y’igihe perezida agomba kumara ku butegetsi, ibyo biha Paul Biya uburyo bwo gukomeza kwiyamamaza kugeza n’ubu.

Ibi bibaye mu gihe benshi mu batavuga rumwe na Leta y’icyo gihugu bakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko imyaka 92 Paul Biya afite ubu itamwemerera gukomeza kuyobora icyo gihugu neza, bitewe n’uko amaze iyo myaka isaga 43 ku butegetsi.

Oct 8, 2025 - 14:12