Kyiv yibasiwe n’igitero gikomeye abantu 31 barimo abana 5 bahasize ubuzima
Ku wa Kane tariki 31 Nyakanga, Uburusiya bwarashe drones zirenga 300 n’ibisasu umunani ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, bihitana abantu 31 barimo abana batanu, umuto afite imyaka ibiri gusa.
Abantu 159 barimo abana 16 bakomerekeye muri icyo gitero cyasenye inzu y’amacumbi, cyangiza ishuri, ishuri ry’inshuke, universite n’ibitaro. Perezida Volodymyr Zelensky yasabye ibihano mpuzamahanga bikarishye ku Burusiya, avuga ko ari kimwe mu bitero bikomeye i Kyiv kuva intambara yatangira muri Gashyantare 2022.
Perezida Donald Trump yamaganye ibikorwa by’Uburusiya, avuga ko bishobora guteza ibihano bishya cyane cyane ku bucuruzi bw’amavuta ya Moscow. Mu kwezi kwa Nyakanga yari yarahaye Vladimir Putin iminsi 50 yo guhagarika intambara, nyuma ayigabanya ayishyira ku minsi 10 cyangwa 12, ashyiraho itariki ntarengwa ya 8 Kanama.
Ukraine yavuze ko yakiriye ibimenyetso byiza bivuye muri Amerika ku bihano bishya bigamije gushyira igitutu gikomeye ku Burusiya.
Zelensky yatangaje ko mu kwezi kwa Nyakanga gusa, Uburusiya bwarashe bombe ziremereye zirenga 5,100, drones zirenga 3,800 n’ibisasu 260 birimo 128 bya misile za ballistic. U Budage nabwo bwiyemeje kohereza muri Ukraine ibikoresho bibiri bya Patriot bikumira ibitero byo mu kirere. Kugeza ubu, Uburusiya bugenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine, harimo na Crimea bwigaruriye mu 2014.


Kinyarwanda
English
Swahili









