issa
Mitali Protais washakishwaga n'u Rwanda yitabye imana

Aug 1, 2025 - 23:17
 0

Amb. Mitali Protais wabaga mu Bubiligi aho yari yarahungiye yitabye imana ku wa 01 Kanama, 2025, amakuru akaba avuga ko yazize indwara ya Kanseri.

Mitali Protais mbere yo kujya kuba mu Bubiligi yari Ambassaderi w'u Rwanda muri Ethiopia aho yagiye avuye ku mwanya wa Minisitiri wa Siporo.

Amb. Mitali yari yarashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa n’Urwego Mpuzamahanga rw’Ubugenzacyaha (Interpol), nyuma y’uko Leta y’u Rwanda imushinje kunyereza amafaranga y’Ishyaka PL, ubwo yari umuyobozi waryo ku rwego rw'igihugu. 

Byavuzwe ko ku wa 02 Mata 2015, aribwo Mitali yahagurutse i Addis Ababa muri Ethiopia ajya mu gihugu kitahise kimenyekana. Aho yavuye nyuma yerekeza mu Bubiligi, ubwo yashakaga ubuhunzi ngo yaba yaravuzeko yahunze igihugu.

Ishyaka PL Mitali yari akuriye muri 2019 ryavuze ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hagati ya Mutarama 2013 na Kamena 2014, miliyoni 63 Frw zanyerejwe, muri aya hakaba harimo miliyoni 45 Frw Mitali yakuye kuri konti umunsi umwe.

PL yavuze ko Mitali yaryojwe ayo mafaranga, akemera kuyishyura, ndetse akishyuraho make, ariko mu gihe yari asigajemo miliyoni 51 n’ibihumbi Magana atandatu na mirongo ine (51,640,000Frws) agahagarika kwishyura.

Mitali yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopie muri Nyakanga 2014 asimbuye Joseph Nsengimana nawe bahuje ishyaka, Nsengimana akaba yari anahagarariye u Rwanda mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mitali yabaye Perezida wa PL kuva muri Kanama 2007 kugeza muri Werurwe 2015.

Aug 1, 2025 - 23:18