issa
  Umuknnyi wa Arsenal FC yakoze amateka, umuzamu wa Bayern Munich apfusha umwana! Avugwa hanze

Aug 2, 2025 - 09:23
 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Kanama 2025, hari amakuru menshi abyutse avugwa ku mugabane w’i Burayi arimo amateka yakozwe na Viktor Gyokores.

Amakuru yacu reka tuyahere muri Arsenal FC iri mu byishimo kugeza ubu nyuma yo kongeramo abakinnyi 6 muri iyi meshyi bihereza amahirwe Mikel Arteta yo kuzitwa neza uyu mwaka kuko yongeyemo abakinnyi bakenewe.

Mu bakinnyi bongewemo barimo Viktor Gyokores, Martin Zubimendi, Christian Norgard, Christian Mosquera ndetse na Noni Madueke.

Amakuru dukesha Football Espana, avuga ko umukinnyi wa Real madrid witwa Ibrahim Diaz ashobora nawe gusinya muri Arsenal FC nyuma yo kureba Ebelechi Eze.

Arsenal FC kandi irimo kwishimira uko abakunzi bayo barimo kwakira rutahizamu mushya Viktor Gyokores uheruka gusinya. Amakuru yasohotse ku wa kane tariki 31 Nyakanga 2025, avuga ko umwambaro we wari umaze gukurwamo Milliyoni 70 z’amayero mu gihe yari yaguzwe Milliyoni 64.

Uyu musore yakoze amateka kuko niwe ubikoze muri iyi kipe mu gihe gito kuko byabaye nyuma y’iminsi 4 gusa asinye amasezerano.

Tottenhma Hotspur ntabwo izakomezanya na Kapiteni wayo

Mu ijoro ryacyeye nibwo hasohotse amakuru avuga ko Heung min Son ku cyumweru uzaba ari wo mukino wa nyuma akiniye Tottenham Hotspur nyuma y’imikino 454. Ni umukino iyi kipe izaba ikina na Newcastle United wa gishuti.

Uyu musore wari Kapiteni wa Totthnam Hotspur, arimo gushakwa n’ikipe zo muri Leta zunze ubumwe za America zirimo Los Angels FC ariko kandi hari nizo muri Saudi Arabia.

Liverpool FC ntabwo iri kumvikana na Newcastle United

Hashize icyumweru Liverpool FC yifuza cyane Alexander Isak wari uyoboye Newcastle United mu myaka 3 ishize. Uyu mukinnyi akomeje kwerekana ko atifuza gukomeza gukina muri iyi kipe ndetse ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu nibwo Liverpool FC yamenyesheje Newcastle United ko ishaka kwishyura Milliyoni 120 z’Amayero.

Newcastle United yahise imenyesha Liverpool FC ko bidashoboka kereka yujuje Milliyoni 150. Amakuru avuga ko bigoye ko Liverpool yarenza aya mafaranga ndetse na Manchester United bivugwa ko yabijemo.

 Umuzamu wa Bayern Munich yapfushije umwana  

Umuzamu wa FC Bayern Munich w’imyaka 36, Sven Ulreich, yapfushije umwana we w’imyaka 6. Ni umuhungu witabye Imana mu minsi ishize ariko bikomeza kugirwa ibinga. Uyu mwaka yitabye Imana nyuma y’uburwayi yari amaranye iminsi.

Mu butumwa Sven yashyize hanze ku munsi w’ejo hashize, yagize ati “ Mu kababaro kuzuye umutima wanjye, nshaka uyu munsi kubamenyesha ko umuhungu wanjye Len yitabye Imana mu byumweru bicye bishize, nyuma y’uburwayi bukomeye yari amaranye igihe kirekire.”

Uyu muzamu aheruka gukina umukino nk’umuzamu wa FC Bayern Munich mu mwaka wa 2024 mu kwezi kwa 11.

Umwambaro wa Viktor Gyokores uri kugurwa cyane 

Alexander Isak arimo kwifuzwa na Liverpool FC 

Umuhungu wa Sven Ulreich yitabye Imana 

Heung Min Son ntabwo azakomezanya na Tottenham Hotspur 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

  Umuknnyi wa Arsenal FC yakoze amateka, umuzamu wa Bayern Munich apfusha umwana! Avugwa hanze

Aug 2, 2025 - 09:23
Aug 2, 2025 - 12:01