issa
Gicumbi FC na Rutsiro FC ibyifuzo byazo birasubijwe

Dec 8, 2025 - 09:42
 0

Ikipe zirimo Gicumbi FC na Rutsiro FC ibyifuzo byazo byo kongera gukinira ku bibuga byazo bigiye gusubizwa.

Hashize igihe ikipe ya Rutsiro FC irimo gukinira imikino yayo ya shampiyona kuri Sitade ‘Umuganda’ ibarizwa mu karere ka Rubavu aho yayisangiraga n’ikipe zirimo Etincelles FC ndetse na Marine FC. Kimwe na Gicumbi FC yari irimo kwakirira imikino yayo i Kigali kuri Kigali Pele Stadium ndetse bikanayigora cyane kuko ari naho irimo gucumbika.

Mu kiganiro Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yagiranye na One Nation Radio yatangaje ko ibibuga by’aya makipe yombi bizaba byatunganye mu mezi macye ari imbere kubera ko barimo kubyihutisha cyane.

Yagize ati " Hari Sitade Enye turimo turakorana na FIFA muri gahunda ya "FIFA Forward", twanakoranye na FERWAFA. Ni Sitade Enye zimaze guhabwa ibibuga bya 'Synthetic' birimo Gicumbi, Rusizi, Rutsiro ndetse na hano kuri FERWAFA."

Twamaze kwakira umushinga, ibyo bibuga birimo gukorwa. Nka Gicumbi ho ikibuga kizaba cyarangiye muri uku kwezi kwa mbere, turanashaka ko muri uku kwezi kwa mbere Shampiyona imikino yo kwishyura gishobora kuba nacyo cyakoreshwa."

Uyu myobozi kandi agaruka kuri Sitade mpuzamahanga y’Akarere ka Huye aho avuga ko irimo kwihutishwa cyane kugira ngo ikipe zihakinira nibura bizagera mu kwezi kwa kabiri yaramaze kuboneka. Iyi sitade ya Huye ijya ikinirwaho imikino ya Shampiyona aho Mukura VS na Amagaju FC ari zo ziyikoresha.

Yagize ati “ Sitade ya Huye turimo kuyikurikiranira hafi, nubwo yari isanzwe itari muri "FIFA Forward" yakurikiranwaga na Leta ariko twarafatanyije turimo kuyihutisha turashaka ko mu kwa mbere izaba yarangiye kugira ngo imikino yo kwishyura iri mu kwezi kwa kabiri izabashe kuhabera. Ikibuga cya Rutsiro cyo kizaba cyarangiye mu kwa Gatatu naho icyo kuri FERWAFA ni mu kwa Kane 2026."

Hashize igihe gito abayobozi mu nzego zitandukanye zireberera umupira w’amaguru hano mu Rwanda zirimo Minisiteri ndetse na FERWAFA zisuye ibi bibuga birimo kubakwa ubona ko byashyizwemo imbaraga nyinshi.

ImageGicumbi FC igiye gusubira iwabo

ImageRutsiro FC ikibuga cyayo kigiye kurangira

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373