APR FC inyagiye Musanze FC Ruboneka Bosco akora amateka
Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, ikipe ya APR FC yakinnye umukino usoza Shampiyona n'ikipe ya Musanze FC, itsinda ibitego 3-1 byose byatsinzwe na Ruboneka Bosco.
Ni umukino wabonaga abakunzi ba APR FC bafashe nk’udakomeye cyane ariko wabonaga ikiri mu mutwe wabo ari ibirori gusa bijyanye n’ibyo ubuyobozi bwateguye.
Ku isaha ya saa munani nibwo sitade yafunguwe. Abakunzi ba APR FC bari benshi wabonaga bitabiriye uyu mukino ariko muri sitade ntibari benshi nkuko benshi bari babyiteze.
Mbere y’umukino, muri Sitade habaye akarasisi k’abasirikare ndetse ubona ko abakunzi b’iyi kipe babishimiye cyane kuko bafatanyije kuririmba banacuranga zimwe mu ndirimbo za APR FC.
Saa kumi n’imwe na 45, umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda ndetse n’i Burundi, Dr Claudi, yaririmbye zimwe mu ndirimo ze ndetse afatanya n’abakuzni ba APR FC, wabonaga ari ibintu byateguwe neza.
Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 5 z’umugoroba, nibwo umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Musanze FC watangiye. Ni umukino watangiye ikipe ya APR FC yiharira umupira cyane ariko abakinnyi barimo Denis Omedi bahusha uburyo bwabaga bwabazwe.
Ku munota wa 18, nibwo ikipe ya APR FC yatangiye kubona amahirwe akomeye, aho myugariro Byiringiro Gilbert yatanze umupira mwiza imbere y’izamu rya Musanze FC umupira ukurwamo na ba myugariro.
Ku munota wa 20, ikipe ya APR FC yaje kubona Penalite ku ikosa ryari rikorewe Cheick Djibril Ouattra ariko ayiteye ikurwamo n’umuzamu wa Musanze FC witwa Nsabimana Jean De Dieu.
Ku munota wa 30 ikipe ya APR FC yaje kubona igitego nyuma yo gukomanga cyane, gitsinzwe na Ruboneka Jean Bosco. Ni igitego cyabonetse ku ishoti rikomeye cyane yateye ari inyuma y’urubuga rw’umuzamu Nsabimana Jean De Dieu awukuramo.
Ikipe ya APR FC yafunze ikipe ya Musanze FC ku buryo wabonaga yo nta mahirwe ibona. Ku munota wa 39, ikipe ya APR FC yaje kubona andi mahirwe yo gutsinda igitego ku mupira ukomeye watewe na Djibril Cheick Ouattra.
Igice cya mbere cyaje kurangira ikipe ya APR FC itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ruboneka Bosco. Ni igice cyaranzwe no kwiharira umupira kwa APR FC ndetse no gutakaza imipira kwa Musanze FC.
Mu kiruhuko cy’igice cya mbere, Jose Chameleone yaje kuririmbira abafana bari muri Sitade barishima cyane wabonaga yeretswe urukundio rwinshi cyane.
Igice cya kabiri cyaje gutangira ikipe ya Musanze FC ubona yakaniye cyane bitandukanye no mu gice cya mbere ndetse hakiri kare cyane yaje kubona igitego gitsinzwe na Mcheleke Richard wacenze umuzamu wa APR FC, ishimwe Pierre, ahita atsinda igitego.
Ku munota wa 62, ikipe ya APR FC yakoze impinduka abakinnyi barimo Thadeo Lwanga na Hakim Kiwanuka binjira mu kibuga hasohokamo Nshimirimana Ismael Pitchou na Denis Omedi.
Ku munota wa 64, ikipe ya APR FC yahushije uburyo bukomeye ku mupira wari uzamukanwe na Mugisha Gilbert ahereza Lamine Bah ariko ateye umupira ukubita ipoto ntiwajya mu izamu.
Ku munota wa 70, ikipe ya APR FC yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Ruboneka Bosco. Ni ishoti rikomeye cyane yateye ari inyuma y’urubuga rw’umuzamu wa Musanze FC ariko ukaba wari umupira yahawe na Hakim Kiwanuka.
Ku munota wa 75, ikipe ya APR FC yatsinze igitego cya 3 gitsinzwe na Ruboneka Bosco kiba icya 3 uyu musore atsinze muri uyu mukino. Ibi bitego byose yabitsindiye inyuma y’urubuga rw’umuzamu ku mashoti akomeye cyane yananiwe gukurwamo na Nsabimana Jean De Dieu.
Ku munota wa 77, abakunzi ba APR FC bose bahise bacana amatoroshi ya Telefone zabo.
Ikipe ya APR FC yakoze impinduka ku munota wa 81, sbskinnyi bsrimo Mugisha Gilbert, Cheick Djibril Ouattra na Lamine Bah bavamo hinjiramo Kwitonda Alain Bacca, Niyibizi Ramadhan ndetse na Mamadou Sy.
Umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Musanze FC warangiye ikipe ya Musanze FC itsinzwe ibitego 3-1. ni umukino utsri woroshye APR FC yahise ihererwaho igikombe.


Kinyarwanda
English
Swahili









