Umukino wa shampiyona y’u Rwanda wasubitswe ugeze ku munota wa 60

Mar 10, 2025 - 09:17
 0

Umukino wahuzaga ikipe ya Mukura Victory Sports na Gorilla FC wasubitswe ugeze ku munota wa 60.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 9 werurwe 2025, nibwo hakomeje imikino itandukanye y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda. Imwe mu mikino yagombaga gukinwa harimo n’uwahuje ikipe ya Mukura VS na Gorilla FC waberaga mu karere ka Huye.

Ni umukino wari ukomeye ariko waje gukomwa mu nkokora n’imvura nyinshi yaguye muri aka karere ka Huye ugasubikwa utarangiye ugeze ku munota wa 60.

Uyu mukino waje guhagarikwa, imvura ikomeza kuba nyinshi kugeza aho umusifuzi yafashe umwanzuro wo kudakomeza.

Rwanda Premier League ishinzwe gutegura shampiyona y’u Rwanda, yaje guhita ishyira hanze itangazo rimenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko uyu mukino wasubitswe ndetse uraza gusubukurwa kuri uyu wa mbere tariki 10 werurwe 2025.

Mu itangazo Rwanda Premier League yashyize hanze rivuga ko uyu mukino wasubitswe uratangira gukinwa kuri uyu wa mbere ariko hakinwa iminota 30 yari isigaye kugirango umukino urangire.

Itegeko rivuga ko iyo umukino usubitswe hamaze gukinwa iminota irenze 30, iyo usubukuwe hakinwa iminota iba yari isigaye kugirango iminota 90 y’umukino irangire.

Uyu mukino ikipe ya Mukura VS yari yakiriyemo Gorilla FC wasubitswe ikipe ya Mukura Victory Sports yamaze kubona gitego kimwe ku munota wa 41 cyari cyatsinzwe na Hakizimana Zubert.

Ikipe ya Mukura victory Sports iri ku mwanya wa 6 n’amanota 27 naho kipe ya Gorilla FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 30.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Umukino wa shampiyona y’u Rwanda wasubitswe ugeze ku munota wa 60

Mar 10, 2025 - 09:17
Mar 10, 2025 - 09:16

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.