Ibitaravuzwe kuri Davido washatse kugenda atishyuye Hoteli(Video)
Mu buryo bugoye cyane iyi nkuru irerekana ibyabaye umunsi Davido azinga ibikapu agataha nyamara bikaba ngombwa ko imiryango ya hoteli ifungwa. Uwatanze amakuru yanze ko imyirondoro ye ijya hanze kuko byamugiraho ingaruka. Mu rwego rero rwo kurinda umutekano we amazina ye yagizwe ibanga.
Ku wa 06 Ukuboza 2025 Davido n'itsinda ryari rimuherekeje bashatse kugenda batishyuye ibyo kurya no kunywa, nyuma y'uko Davido atubahirije gahunda yo guhura n'abantu 100 mu gikorwa cyateguwe na Kigali Pinacle kitwa 'Meet and Greet'.
Davido yagombaga guhura n'abantu 100 ku wa kane tariki 04 Ukuboza 2025 ariko indege yamugejeje I Kanombe ku wa 05 Ukuboza 2025 ku munsi w'igitaramo.
Kigali Pinacle Hotel yari yagiranye amasezerano na Davido yo kumucumbikira ku buntu n'ikipe ye ariko bakiyishyurira ibyo bakoresheje mu kurya no kunywa.
Ku wa Gatandatu mu gitondo tariki 06 Ukuboza 2025 Davido wari wemeranyije na Kigali Pinacle hotel kuza guhura n'abantu 100 bari bishyuye 250,000 Frw kuri buri umwe.
Davido yanze guhura nabo ahubwo ahitamo kuzinga ibikapu ngo atahe.
Ubuyobozi bwa hoteli bwamusabye ko niba atari buhure n'abantu muri 'Meet and Greet' ari bwishyure ibyo yemerewe ku buntu birimo ibyumba we n'ikipe ye barayemo.
Habanje kubaho kugorana, aratukana, ashyiraho urumogi afite umujinya mwinshi ariko arushaho guteza akavuyo.
Uwaganiriye na Ukwelitimes.com yagize ati"Abanyanijeriya se ntuzi uburyo bisaza bateza amahane muri bwa buryo bamenyereye iwabo?".
Icyakora umuyobozi mukuru wa Kigali Pinacle Hotel yasabye inzego zishinzwe umutekano wa hoteli gufunga imiryango kugirango badasohoka batishyuye.
Ikipe ya Davido ibonye ko bya bintu byakomeye, bahitamo gusaba uwatumiye Davido kwishyura asaga $11500 asaga miliyoni 16,724 Frw noneho barabareka barataha. Intore Entertainment yatumiye Davido niyo yishyuye ibyakoreshejwe byose n'abo mu ikipe ya Davido.
Ayo yishyuwe akubiyemo ay'ibyumba n'ayo gusubiza abari baguze itike zo guhura na Davido mu gikorwa cya "Meet and Greet'.
Reba ikiganiro gisesengura imyitwarire igayitse ya Davido muri Kigali Pinacle Hotel.


Kinyarwanda
English
Swahili









