Theo Bosebabireba aratabariza umugore we

Jan 24, 2025 - 22:51
 0

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Theo Bosebabireba arasaba ubufasha nyuma y’uko umugore we arwaye impyiko akaba ari gusabwa 1.200.000 Rwf mu kwezi kugira ngo abashe kwitabwaho.

Bosebabireba yabwiye Ukweli Times ko umufasha we arwariye mu bitaro bya Rwamagana aho impyiko ze zose zirwaye igishoboka akaba ari ukuzisimbuza kuko zarwaye cyane.

Ati “Yagiye mu bitaro mu mpera z’Ugushyingo 2024. Arwariye mu bitarao bya Rwamagana, gusa kuri uyu wa 23 Mutarama 2025 ndi gusa ko batujyana i Kanombe akaba ari ho avurirwa ntegereje igisubizo.

“Abantu bakomeje kumpa ubufasha kandi biri kugenda neza. Nkomeje kwizera ko bizakomeza kugenda neza.”

Yunzemo ko abaganga bari kumukorera ‘Dialyse’, gusa ko bihenze cyane ku buryo ubushobozi buri kuba buke cyane ko mituweli idakora kandi ari yo akoresha.

Yavuze ko akorerwa Dialyse inshuro 12 mu kwezi, mu gihe inshuro imwe yishyura 90.000 Rwf, ariko hakaba hari n’indi miti. Yatanze nimero ye bwite ya telefone ya 0788626979 wacishaho ubufasha.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.