Ubunebwe ku rubyiniro, ibyo gutorokera muri Amerika, Album nshya: Element yavuze
Element uhuza gutunganya imiziki no kuririmba yasobanuye ko agorwa no guhuza imirimo ibiri, avuga kuri album ya mbere ari gutegura anitsa cyane ku mpinduka agiye gushyira ku buryo agaragara ku rubyiniro. Nibyo nta mwana uvuka ngo yuzure ingombyi.
Element yahishuye ko agorwa no gutunganyiriza indirimbo abahanzi akongeraho ize. Yagize ati”Yego bijya bingora mu by’ukuri, guhuza ibyanjye no guhuza iby’abandi ariko mbikuramo ubunararibonye bwo kwiga uburyo nabigenza buhoro buhoro. Ndeba uko nakorera buri umwe, uyu munsi nshobora kuba mfite Juno, ejo nkakora ibyanjye, ibya Kevin Kade, ibya Bruce Melodie”.
Element yasobanuye ko kuba ari umu-producer w’abantu benshi ari umuhamagaro atagomba kubireka. Akaba asanga agomba kubikora byose bitewe n’uko nta mpamvu yo kubihagarika. Hari itangazo ryasohotse ryabashinjaga ubunyamwuga buke nyuma y’uko hari itsinda riteguye ibintu ku ruhande batamenyesheje abahanzi.
Element yavuze ko atigeze ajya muri Amerika kuririmba mu bintu by’abantu ku ruhande kuko icyamujyanye ni ukuririmba muri Rwanda Convention. Ati”Ababyanditse simbazi, dukoze igitaramo cyiza kandi ibyatambutse simbitindaho gusa sinaguma muri Amerika kuko mfite byinshi byo gukora mu Rwanda”
Yakuyeho urujijo ku gutorokera muri Amerika
Element yerekeje muri Amerika mu gihe yari afite ibibazo na 1:55 AM ltd benshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro batangira kuvuga ko atazagaruka. We rero yavuze ko muri Amerika hamugoye cyane ku buryo atifuza kuhatinda dore ko afite akazi kenshi mu Rwanda. Ati”Mfite byinshi ngomba gukora, hari indirimbo z’abahanzi ngomba gusohora”.
Ubunebwe ku rubyiniro
Element ukigorwa no kumenyera urubyiniro kuko akiri mushya muri uwo mwuga, yemeye ko hari byinshi agomba kwiga. Ati”Ndi kwiga, ndabyumva ko hari ibyo mbura, gahoro gahoro bizagenda biza noneho icyizere kiyongere”.
Hari amakuru, UKWELITIMES ifite ahamya ko Element nagaruka mu Rwanda azahita afungura inzu itunganya imiziki ye nihatagira igihinduka. Element amaze imyaka itanu ari umuhanga mu gutunganya ibihangano by’abahanzi. Kuri ubu ari gushyira imbaraga mu kuririmba kuko ari nabyo bimuha amafaranga aruta ayo gukora ibihangano kandi bikanamuhuza n’abafana be bari hirya no hino ku isi.
Element mu gitaramo cya Rwanda Convention yumvikanye ashimira Coach Gael avuga ko amufata nk’umubyebyi. Ati”1:55 AM ltd ni umuryango wanjye. Iyo bigeye hanze abandi barabikomeza. Nta munyamakuru wankemurira ikibazo, iyo dufitanye ibibazo bikemukira mu rugo. Nta muryango utagira ibibazo”.
Element, Kevin Kade na The Ben bataramiye muri Rwanda Convention 2025 nyuma y’uko bamwe mu bayiteguye bari batekereje kuri The Ben, Keny Sol na Kivumbi. Impamvu bari batekereje kuri Kivumbi na Kenny Sol ishingiye ku kuba byari kuborohera kubakoresha ibindi bitaramo ku ruhande ntibishyurwe kuko bari kuba bumvishijwe ko bashakiwe ibyangambwa bityo bakwiriye kuboneka mu bindi bikorwa byo ku ruhande bibyarira inyungu abo banyarwanda bari muri Amerika, icyakora ntabwo abo bahanzi babiri babashije kubona ibyangombwa bityo, The Ben atanga Element na Kevin Kade bashakirwa ibyangombwa.
Bwari ubwa kabiri, The Ben, Kevin Kade na Element bahuriye hanze y’u Rwanda ku itariki 17 Gicurasi 2025 mu gitaramo nyuma y’uko bakoze igitaramo cy’amateka I Kampala, cyabaye icya mbere mu gucuruza amatike ahenze mu muziki wa Uganda. Bigaragara ko bahuza cyane ku buryo bakwiriye gutekereza izindi ndirimbo bakorana bityo akazi kabo bari hamwe kakarushaho kwiyongera.


Kinyarwanda
English
Swahili









