
Tory Lanez yarase amashimwe Chris Brown
Umuraperi wo muri Canada Tory Lanez yashimiye byimazeyo umuhanzi Chris Brown wamugobotse ubwo yari kuri gereza, akomoza no muri album nshya afite.
Umuraperi ukomoka muri Canada, Tory Lanez yaririmbye Chris Brown mu ndirimbo ye yise "Free Tory", amushimira ko ari we muntu wamufashije kwishyura abamwunganira mu mategeko nyuma y'uko konti ze za banki zibuzeho amafaranga.
Iyi ndirimbo iri muri alubumu ye nshya yitwa "Peterson," yagiye hanze ku wa 07 Werurwe 2025, aho iyi alubumu yayikoreye muri gereza mu rwego rwo gukomeza imirimo ye.
Uyu muraperi akaba yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 10 muri gereza azira kurasa umuraperikazi Megan Thee Stallion.
Abafana ba Tory Lanez bakaba bakomeje kumushira kuzirikana ineza yagiriwe ba Chris Brown.