
Hamenyekanye igihe Album ya The Ben izagira hanze
Album ya The Ben yise ‘Plenty Love’ igizwe n’indirimbo 12 byari byitezwe ko azayimurikira mu gitaramo ‘The New Year Groove’ yakoze ku munsi w’Ubunani gusa ntibikorwe, byamenyekanye ko indirimbo zose ziyigize zizajya hanze ku wa 31 Mutarama 2025.
Indirimbo zirimo “Ni Forever”, “Plenty”,”True Love” na “My Name” yakoranye na Kivumbi King, zigize iyi Album zamaze kujya hanze.
Mu masezerano The Ben yagiranye na sosiyete imufasha gucuruza ibihangano bye ya ‘One rpm’ avuga ko indirimbo 7 zisigaye zizajya hanze, ku itariki ya 31 Mutarama 2025.
Nyuma y’uko indirimbo zose zigize Album ‘Plenty Love’ zizaba zimaze kujya hanze, The Ben azakorera igitaramo muri Kigali Convention Center cyo kumvisha abakunzi b’umuziki we izi ndirimbo ku wa 28 Gashyantare 2025.
The Ben kandi muri uyu mwaka wa 2025 azakora ibitaramo bizenguruka Isi mu bihugu nka Canada, u Bubiligi, Uganda, USA na Norway mu rwego rwo kumenyekanisha Album ye Plenty Love.