What a day' Uwari gukina akuriramo abakobwa inda yarabyanze (Video)
Muri filime ya Papa Sava yitwa 'What a day 'hari umukinnyi wari wahawe gukina akuramo inda arabyanga.
Niyitegeka Gratien alias Papa Sava yakoze filimi irangira yitwa'What a day'. Ni filime yakoze biturutse ku gitutu'Pressure' no kugirango yerekana ko afite ubuhanga mu gukora filime zirangira.
Iyo filime rero hari umukinnyi wari wahawe gukina akuramo inda. Papa Sava ati"Hari uwansabye ko namuha umwanya agakina muri filime zanjye.
Nohereje abamusuzuma'Casting' bamutoranya mu bandi. Nyuma rero yahawe gukina akuramo inda undi arahakana cyane anambwira ko atazongera kuntesha umutwe".
Papa Sava yasobanuye ko bibaje kuba umukinnyi wa filime yahitamo ibyo akina n'ibyo areka bitewe n'uko sosiyete itagomba kugenera umuntu uko abaho. Ni bimwe mu byo yatangarije ku ISHUSHO TV mu kiganiro The Evening Wave gicaho guhera ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu.
'What a day' ni filime irangira irimo inkuru ishingiye ku buzima bwa buri munsi. Papa Sava yiteguye kuyijyana mu maserukiramuco atandukanye hirya no hino ku isi. Ni filime yagiyeho ingengo y'imari nyinshi ku buryo yamutwaye igihe kugirango irangire.


Kinyarwanda
English
Swahili









