Davido yazinutswe Grammy Award
Umuhanzi wo muri Nigeria Davido yababajwe bikomeye n'ukuntu Tyla yamutwaye igihembo muri Grammy iheruka.
Nyuma y'uko atashye yimyiza imoso yanyarukiye kuri Instagram ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24 ariko nyuma y'iminota 4 yahise yihutira ku busiba.
Davido ati"Mwese mutegura ibihembo bya Grammy muragapfa.Sinzongera kubaha ibihangano byanjye ngo bihatane, mujye muyiha uwo mushaka twebwe abanyanijeriya ntitubitayeho".
Davido ari mu bahanzi bahataniye Grammy Award ku nshuro ya 68 ariko ntayo yatahanye. Amaze guhatanira ibyo bihembo inshuro eshanu atahira aho nyamara Tyla mu nshuro ebyiri yayihaniye zose yarazitwaye.


Kinyarwanda
English
Swahili









