
Asake yateye utwatsi papa we umushinja kumutererana
Umuhanzi wo muri Nigeria Asake, yagize icyo avuga kuri papa we umaze iminsi mu itangazamakuru amushinja ko yanze kumufasha kandi arwaye.
Nyuma y'amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Se wa Asake, Fatai Odunsi, asaba ubufasha avuga ko yamutereranye kandi akanga kumufasha kwivuza, Asake yabiteye utwatsi.
Muri ayo mashusho yavuze ko aheruka guca iryera Asake muri Werurwe 2022 ubwo yafatwaga n'indwara ya 'Stroke', kuva icyo gihe akaba amuhamagara agira ngo amwake ubufasha bwo kwivuza undi akanga kumwitaba.
Asake mu mashusho yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko yahaye amafaranga menshi papa we, ariko ngo ntabwo ushobora gushimisha buri wese ku Isi.
Yavuze ko ibyo yabikoze imyaka myinshi, ariko kugeza n'ubu baba bumva yabakorera buri kimwe.
Ibinyamakuru byo muri Nigeria byandika ko se wa Asake yabataye uyu muhanzi akiri muto, benshi bakemeza ko yaba ari yo mpamvu nawe yahisemo kumwihorera.
Icyakora abandi baragaragaza ko uko byagenda kose uba ugomba gufasha umubyeyi wawe nubwo yaba yaraguhemukiye.