Mufti w'u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa yayoboye Inama y’ihuriro “Al Multaqa” yahuje Abayisilamu bo mu Rwanda.

Mar 14, 2025 - 21:39
 0

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025, mu cyumba cy’inama cya Serena Hotel i Kigali habereye inama y’ihuriro idasanzwe y’abayisilamu baturutse mu mpande zose z’u Rwanda, yiswe “Al Multaqa”, igahuza abavuga rikijyana barimo abayobozi mu nzego za Leta, abasheikh, abacuruzi, abanyabwenge, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abashakashatsi n’abayisilamukazi.

Iyi nama yayobowe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh SINDAYIGAYA Mussa, yari igamije gusesengura ishusho rusange y’idini ya Islam mu Rwanda , kurebera hamwe uko iterambere ryaryo rihagaze mu Rwanda, no gutegura icyerekezo gihuza abayisilamu n’ibikorwa by’igihugu.

Mufti Yagarutse ku Misigiti Yari Yarafunzwe.

Mufti Sheikh SINDAYIGAYA Mussa yagarutse ku kibazo cy’imisigiti yafunzwe, avuga ko icyemezo cyo kuyifunga cyagize uruhare mu gukangura abayisilamu no gutangira urugendo rwo kuyivugurura ku rwego rushimishije.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’inama, yagize ati:

“Gufunga imisigiti itujuje ibisabwa byatumye umuryango w’abayisilamu ukanguka, dutangira gutekereza kure. Ubu dufite imisigiti 178 yamaze kuvugururwa, mu gihe isaga 329 yari yarafunzwe. Turizeza abayisilamu ko izafungurwa vuba kuko natwe turi kubyizezwa n’inzego zibishinzwe.”

Yongeyeho ko iri vugurura rigamije gufasha abayisilamu gusengera ahantu hizewe, hafite isuku n’umutekano, kandi ryubahiriza amategeko n’amabwiriza y’igihugu.

“Al Multaqa” nk’Urubuga rw’Ubumwe n’Icyerekezo

Iyi nama ni imwe mu zikomeye zibere mu Rwanda muri uyu mwaka zihuje aba islam, yagaragaje ubufatanye n’ubumwe by’Abayisilamu bo mu nzego zitandukanye.

Mufti Sheikh SINDAYIGAYA Mussa yavuze ko Al Multaqa ari intambwe ikomeye mu gufatanya nk’umuryango umwe.

Iyi nama yashimangiye icyerekezo gishya cy’abayisilamu mu Rwanda, aho bagaragaje ubushake bwo kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu, biciye mu bufatanye, ubumwe, no kwiyubaka.

Mar 14, 2025 - 22:10

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.