Burera: Umugabo arakekwaho kwica umugore we akoresheje umwuko
Umugabo utuye mu Murenge wa Nemba mu karere ka Burera, arakekwaho gukubita umugore we akoresheje umwuko na ferabeto bikamuviramo urupfu. Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyaruguru avuga ko uwo mugabo yahise atoroka.
Habumuremyi Jean Baptiste utuye mu Mudugudu wa Cyavo, Akagari ka Rushara mu Murenge wa Nemba mu karere ka Burera, bivugwa ko yakubise umugore akajyanwa mu bitaro agapfirayo ku wa Kabiri tariki 20 Mutarama 2026. Bivugwa ko uwo mugabo yakubise umugore we akamugira intere akoresheje umwuko na ferabeto ndetse bikanavugwa ko yarasanzwe ahohotera umugore we, ku buryo yajyaga azana abandi bagore bagasambanira mu rugo rwabo, umugore yavuga agakubitwa kugeza akijijwe n'amaguru.
Abaturage bavuga ko umugore w'uwo mugabo witwaga Nyirahagenimana Jeannette, bamujyanye kwa muganga yagizwe intere nyuma yo kumukubitisha ferabeto n'umwuko munini, bamugezayo agahita apfa.
Umwe mu baturage yagize ati "Ntiwamenya ikintu yamukubise kuko umubiri wose wari ibisebe, umutwe niwo wari muzima wonyine, uhereye mu nzara z'ibirenge kugera mu nzara z'intoki."
Undi muturage nawe yagize ati"Bamukubise umwuko munini baranawufotoye na ka ferabeto, ibyenda birimo amaraso munsi y'igitanda niho RIB yabikuye."
Umwe mu babyeyi batuye muri ako gace nawe, avuga uwo mugore wishwe yahohoterwaga n'umugabo we, kugeza ubwo yajyaga azana inshoreke ze bagasambanira mu rugo babanagamo uwo mugore yavuga agakubitwa.
Yagize ati "Njyewe twaganiraga akambwira ngo hari igihe azana umugore mu rugo, njye nkaceceka."
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi, yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo ukekwaho kwica umugore we, yahise atoroka.
Ati "Ayo makuru twayamenye tuyabwiwe n'abaturanyi, aho Badutabaje bavuga ko hari umugabo urimo guhohotera umugore we. Uyu mugore yajyanwe kwa muganga ahita yitaba Imana, mu gihe uwukekwa yahise atoroka ubu aracyashakishwa."
IP Ngirabakunzi anasaba abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango yabo ndetse igihe bagiranye ibibazo bakagana inzego z'ubuyobozi zikabafasha gukemura ibyo bibazo.


Kinyarwanda
English
Swahili









