Rutsiro: Uwashinjaga umugore kumuca inyuma yasanzwe yapfuye ari mu mugozi
Umugabo w’imyaka 53 wo mu Murenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro, yasanzwe mu mugozi amanitse yapfuye, bikekwa ko byatewe n’amakimbirane yo mu muryango ashingiye ku kuba yari amaze iminsi ashinja umugore we ku muca inyuma.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rutangaza mu Kagari ka Muyira mu Murenge wa Manihira, ku mugoroba w’itariki 27 Ukwakira 2025.
Uyu mugabo washakanye byemewe n’amategeko n’umugore we w’imyaka 52, amakuru avuga ko yasanzwe yapfiriye mu mugozi bwa mbere n’umwana we w’umukobwa w’imfura, amanitse mu ruganiriro yapfuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yemeje iby’aya makuru.
Ati “Nibyo koko amakuru y’urupfu rw’uwo mugabo twayamenye aho yari asanzwe abana n’umufasha we mu makimbirane, byatubabaje kuko kwiyahura bidakemura ikibazo.”
Yaboneyeho gusaba abaturage bafitanye amakimbirane kwegera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura, bitaragera ubwo umwe muri bo afata umwanzuro wo kwiyahura.
Umurambo w’uyu nyakiwigendera wajyanywe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









