Rwamagana: Babiri bahamijwe icyaha cyo kwica umwarimukazi bakatirwa burundu
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, rwahamije Maniriho Faustin na Manishimwe Ally Sareh icyaha cyo kwica Murekatete Jacqueline, bahanishwa igifungo cya burundu, mu gihe uwitwa Kwizera Dieudonne yagizwe umwere kuri icyo cyaha.
Urubanza RP 01029 /2025 /TGI/ Ngoma, kuwa 9 Ukuboza 2025, rwari rwabunishijwe ku rwego rwa mbere n'Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, ni urubanza rwabereye mu ruhame mu kagari ka Sibagire ahari hatuye umwarimukazi witwa Murekatete Jacqueline, wishwe akaswe ijosi tariki ya 26 Kamena 2025. Kuri uyu munsi nibwo hamenyekanye icyemezo cy'Urukiko muri urwo rubanza.
Ubwo baburanaga muri uru rubanza, Kwizera Dieudonne, yari yabwiye urukiko ko ubwo yafatwaga yari avuye kwiba ihene ndetse amaraso yazo ariyo yatumye afatwa. Uwo musore avuga ko kwica uduhene duto kugira ngo tudahebeba aribyo byatumye umubiri we n'imyenda bajyaho amaraso. Mu iburana rye yavugaga ko yisanze muri dosiye y'urupfu rwa Murekatete kandi ntaho ahuriye narwo.
Manishimwe Ally Sareh bakunda kwita Babalao ufite imyaka 24, ubwo yaburanaga yahakanaga icyaha, nyamara Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko Manishimwe Ally Sareh, ubwo yageraga mu Bugenzacyaha agifatwa yabyemeye ndetse akongera kubyemerera imbere y'umugenzacyaha. Uwo mugabo yemeraga ko ariwe wishe Murekatete Jacqueline akoresheje icyuma amukata ijosi .
Icyo gihe, Maniriho Faustin, mu kwiregura yashinjaga Manishimwe Ally Sareh, ko yishe umugore we ndetse yamubwiye ko yamwishe bapfa amafaranga 150.000frw.
Maniraho mu kwiregura kwe yari yahinduye imvugo kuko nubwo mu Bugenzacyaha yari yahakanye ibyo yakekwagaho, ubwo yageraga mu Bushinjacyaha agasanga Manishimwe Ally Sareh yaratanze ubuhamya ku buryo yateguye umugambi wo kwica Murekatete abimunyujijeho. Maniriho Faustin, mu Bushinjacyaha yemeye icyaha anasaba imbabazi ndetse asaba kugabanyirizwa ibihano nkuko byagarutsweho mu isomwa ry'urubanza.
Nyuma y'uko Manishimwe Ally Sareh mu rubanza yahakanye ibyo yashinjwaga kandi bari baje mu rubanza yemereye mugenzi we kumukuraho icyaha akakigerekaho, Maniriho Faustin byaramutunguye, nawe avuga ko uwo musore yamubwiriye mu Igororero ko ariwe wamwishe bapfuye amafaranga. Manishimwe Ally Sareh yahise avuga ko Maniriho Faustin bageze mu Igororero rya Rwamagana, yamwemereye ko niyigerekaho ibyaha we akaba umwere azamuha 2.000.000frw akaba ariyo mpamvu yari yabyanditse mu nyandko abyohereza muri dosiye yabo .
Urukiko rwapfundikiye urubanza nyuma yo kumva uko abaregwa bireguraga, nyuma yo kumva uwari uhagarariye abaregeraga indishyi Me Rwubusisi Samuel wasabaga indishyi za 61.040.000frw, akubiyemo indishyi, igihembo cya Avoka ndetse n'igarama batanze barega ndetse Ubushinjacyaha bugasabira abaregwa igifungo cya burundu.
Urubanza rwagombaga gusomwa kuwa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025, ariko ku busabe bw'Ubushinjacyaha, isomwa ryarwo ryarasubitswe.
Ubwo urubanza rwasomwaga kuri uyu wa Gatanu 19 Ukuboza 2025, urukiko rushingiye ku bimenyetso bishinja abaregwaga muri uru rubanza, rwahamije Maniriho Faustin na Manishimwe Ally Sareh, icyaha cyo kwica kubushake ndetse rubahanisha igihano cyo gufungwa burundu. Aba bombi bagomba gufatanya kwishyura indishyi zizahabwa abana batanu ba nyakwigendera rutegeka ko buri mwana azahabwa 9.000.000frw mu gihe umubyeyi we agomba guhabwa indishyi zingana na 5.000.000frw.
Bategetswe kwishyura 600.000frw y'igihembo cya Avoka n'igarama batanze. Kwizera Dieudonne, urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwavuze ko rushingiye kuri Raporo yakozwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ibimenyetso bya Gihanga, rwagaragaje ko Kwizera Dieudonne amaraso yari ku myenda ye ubwo yafatwaga ntaho ahuriye n'aya Murekatete Jacqueline, urukiko rutegeka ko arekurwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









