Loni yasabye Libya kurengera impunzi n’abimukira barimo gucuruzwa nk'abacakara
Umuryango w’Abibumbye, Loni wasabye ubuyobozi bwa Libya gufata ingamba zifatika zihuse zigamije kurengera uburenganzira bw’abimukira n’impunzi muri icyo gihugu.
Ni ubusabe Loni yahaye Libya kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Gashyantare 2026, muri Raporo yashyizwe hanze n’Ibiro bya Loni bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu UNSMIL.
Ni Raporo isaba igihugu cya Libya kwakira amato arimo abaturage b'abimukira bafatiwe mu nyanja ya Méditerranée bagana i Burayi ndetse no gufata neza impunzi n'abimukira bari muri icyo gihugu bivugwa ko barimo gukorerwa ihohoterwa rikabije ririmo: Gufatwa ku ngufu ku bagore no kwimwa ibyo kurya.
Loni yavuze ko hari impunzi ndetse n'abimukira bakomeje kuburirwa irengero muri Libya. Ivuga ko benshi muri bo baburiwe irengero bacurujwe mu bucuruzi bwa abantu bivugwa ko leta ya Libya izi neza nubwo ntacyo ibukoraho.
Nyuma y’ihirikwa ry’uwahoze ari Perezida wa Libya, Muammar Gaddafi, mu 2011, Libya yabaye inzira nyamukuru ikoreshwa n’abimukira bambuka inyanja ya Méditerranée berekeza i Burayi, bahunga intambara, ubukene n’ibindi bibazo byugarije ibihugu byabo.
Imiryango mpuzamahanga irengera ikiremwa muntu ku isi ivuga ko umutekano muke uri muri Libya uterwa na bantu bifashisha icyo gihugu nk'inzira ibaganisha i Burayi bikomeje gutera kwiyongera kw’icuruzwa rya bantu n’ihohoterwa rikorerwa abimukira.
Muri Raporo Loni yashyize hanze hagaragazwamo uburyo bune bw’ingenzi bw’ihohoterwa bukorerwa abimukira n’impunzi muri Libya. Harimo gufatirwa mu nyanja mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gufungwa mu buryo butemewe, iyicarubozo, ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore.


Kinyarwanda
English
Swahili









