Ngoma: Abagore bagaragaje uburyo barwanya igwingira ku bana babo
Ababyeyi bo mu Murenge wa Kibungo, bavuga ko bigishijwe uko barwanya igwingira bateka indyo yuzuye.
Bamwe mu babyeyi batuye mu Murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma baganiriye na IZUBA TV bagaragaza ko gusobanukirwa uburyo bakumira igwingira bibafasha kubungabunga ubuzima bw'abana babo ndetse bakaba basobanura ko bamaze gusobanukirwa uko bagomba kwitwara mu rwego rwo kugira ngo abana babo bagire ubuzima bwiza.
Umwe mu bagore bo mu Murenge wa kibungo yagize ati "Batwigishije uko wagaburira umwana indyo yuzuye, ugafata nk' ikirayi, ugashyiramo dodo n'indagara, ukabikora mu buryo biba bifite isuku, ikindi batubwiye ni ukumuha amata, ukamuha n'igikoma kigiye gufata. Ubundi umwana ukamuha amagi ibyo bikamurinda igwingira."
Abagore bavuga ko basobanukiwe uko babungabunga ubuzima bw'umwana kuva umubyeyi akimutwite.
Umwe mu bagore yagize ati" Umwana ukimusama ugomba kurya indyo yuzuye harimo: amafi, inyama, amata n'amagi. Iyo ubiriye intungamubiri umwana nawe zimugeraho, akabasha kuvuka ameze neza afite imbaraga, mu mikurire ye bituma akura neza. Iyo amaze kuvuka, bisaba kumwonsa neza, yagera igihe cyo kurya ukamuha ibiryo birimo intungamubiri, birimo: amafi, amagi, inyama, ukamunombera, bikamuha gukura neza bikamurinda kutagwingira, agakura afite ubuzima bwiza."
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiz, Mukayiranga Marie Gloriose ubwo yaganiraga n'itangazamakuru, mu mpera z'ukwezi gushize, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwahariwe akarima k'igikoni mu Murenge wa Gashanda, yavuze ko Akarere ka Ngoma biyemeje kugabanya igwingira ku kigero gishimishije ku buryo mu myaka itanu igwingira rigomba kuva 26% rikagera kuri 15%.
Mu karere ka Ngoma hagati ya 2020 na 2025, igwingira ryavuye ku kigero cya 37 % rigera kuri 26%.


Kinyarwanda
English
Swahili









