Kigali: Batunguwe n'umusore wiriwe agenda ahetse inkumi yihebeye
Umusore uri mu kigero cy'imyaka 35 utuye mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yagaragaye ari kugenda mu muhanda ahetse umukobwa bakundana bitungura benshi.
Ku Cyumweru tariki 5 Mata 2026, ubwo hizihizwaga Pasika nibwo uyu musore yagaragaye ari gutembera mu muhanda ahetse umukunzi we uri mu kigero cy'imyaka 30.
Bamwe mu bamuzi babwiye UKWELITIMES ko batunguwe n'uburyo uyu musore yiriwe azenguruka mu duce dutandukanye ihetse inkumi ku mugongo kandi idafite ikibazo cy'uburwayi.
Habiyambere Yves yagize ati "Buriya nibwo n'iya ubuganzwa, ubwo se yaba asa ate cyangwa yampaye iki kugira ngo nirirweuhetse?"
Undi musore yagize ati " Birababaje kubona untu yirirwa ahetse umuntu mukuru ku mugongo noneho icyantangaje n'uko nta n"isoni bari bafite."
Dusabina Emmanuel we yagize ati "Kuriya si ugukunda ahubwo ni ububwa burenze."
Uyu musore wagaragaye mu nzira ahetse umukobwa bakundana we, yabwiye UKWELITIMES ko byari mu rwego rwo kumushimisha.
Ati "Ntabwo arwaye ahubwo ni ukumuha care kubera ko yari yagize ubunebwe bwo kugenda kandi njye mbishaka."


Kinyarwanda
English
Swahili








